Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeImyidagaduroUmunyarwanda yagizwe ukuriye urubyiruko muri Australia, ashora akayabo ka Miliyoni 8 Frw...

Umunyarwanda yagizwe ukuriye urubyiruko muri Australia, ashora akayabo ka Miliyoni 8 Frw mu ndirimbo. Video

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cya Australia, Manzi Da Best yatangaje ko yagizwe Umuyobozi ukuriye urubyiruko mu Mujyi wa Canberra muri kiriya gihugu, ni nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “So Funny.” 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Uyu musore amaze igihe abarizwa muri iki gihugu giherereye ku Mugabane wa Oceania, aho yagiyeyo mu rwego rwo gukurikirana amasomo n’umuziki we. 

Australia ni igihugu cya Gatandatu kinini ku Isi, kandi ni kimwe mu bibarizwa mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza uzwi nka Commonwealth. 

Imyaka ibiri ishize ari mu muziki, ayisobanura nk’idasanzwe kuri we, kuko yabashije kwigaragaza ku isoko ry’umuziki ariko kandi yahuye n’ibicantege byinshi. 

Yabwiye InyaRwanda ariko ko havuyemo imbaraga yubakiye inganzo ye. Ati “Byari ibihe bidasanzwe mu myaka ibiri ishize, ariko kandi nabonye abantu banshyigikira, inshuti, abahanzi bagenzi banjye, aba Producer n’abandi. N’ubwo nta byera ngo nde!” 

Atangaje ibi, mu gihe aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘So Funny’ ikoze mu njyana y’Amapiano yashoyemo Miliyoni 8 Frw. 

Asobanura ko intego yihaye yo gushyira umuziki we ku rwego Mpuzamahanga, biri mu mpamvu zatumye yiyemeza gukora ishoramari rifatika mu ndirimbo ye. 

Yavuze ko ariya mafaranga yagezeho biturutse ku babyinnyi yifashishije, aba Producer bayikozeho, ahafatiwe amashusho, ibishya yashyizemo n’ibindi. 

Ati “Ni intambwe ikomeye yo kwishimira! N’ubwo aya mafaranga atagaruka aka kanya ariko nibura nakoze igikorwa gikomeye. Ni indirimbo yasohotse irebwa cyane ku rubuga rwa Youtube, ku buryo hari amasaha yakuweho ikongera kugarurwaho.” 

Iyi ndirimbo ‘So Funny’ yibanda mu kugarura ibyishimo no kutiyibagirwa mu rukundo aho utanga ibyawe byose ntakwizigama. 

Irimo udushya twinshi aho yahurijwemo ababyinnyi baturutse mu bihugu birindwi bitandukanye byo muri Afurika birimo u Rwanda, Nigeria, Cameroon, Afurika y’Epfo, Siera Leone, Liberia, Australia, Mozambique, Sudani y’Epfo n’ahandi. 

Ati “Ibi byose bituma iyi ndirimbo yaratwaye Miliyoni 8 Frw bitewe n’ikorwa ry’amashusho (Video) ndetse n’amajwi (Audio).” 

Mu minsi ishize, abayobozi mu nzego zinyuranye muri kiriya gihugu bagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwo mu Mijyi itandukanye ndetse n’ababahagarariye. 

Manzi usanzwe uzwi mu ndirimbo ‘Ndikomeza’ yakoranye n’abahanzi barimo Khalfan na Jowest, yari ahagarariye urubyiruko rwo mu Mujyi Mukuru wa Australia ariwo Canberra, nk’Ambasaderi wabo. 

Hejuru y’ibi, kandi yari ahagarariye abahanzi bakora umuziki wa Afrobeat muri kiriya gihugu, ndetse nk’umuhanzi wakoze ibikorwa byinshi mu 2023. Mu bo bagiranye ibiganiro harimo Minisitiri w’Urubyiruko muri kiriya gihugu, Aba Depite, Abasenateri n’abandi. 

InyaRanda

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights