Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsUmunyamakuru Théogène wa Ukwezi Tv yatawe muri yombi na RIB akekwaho kwakira...

Umunyamakuru Théogène wa Ukwezi Tv yatawe muri yombi na RIB akekwaho kwakira ruswa ya 500000 Frw ngo adatangaza inkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV. Akurikiranyweho icyaha cya ruswa.

RIB yatangaje ko Manirakiza yafunzwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya 500.000 Frw ngo adatangaza inkuru.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ntiyasobanuye byimbitse uburyo Manirakiza yafashwemo, gusa yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Kicukiro ubwo yakiraga aya mafaranga.

Yavuze ko uru rwego rutazigera rwihanganira umuntu wese wakira ruswa.

Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo gusaba cyangwa kwakira indonke yizeza umuntu ko hari ibyo amukemurira inibutsa abantu ko gutanga ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Manirakiza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimuhurura.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights