Wari umunsi udasanzwe kuri uyu mukinnyi w’icyamamare, ubu usigaye ari umuyobozi w’ikipe ya Real Valladolid, ubwo yabatizwaga kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri 2023,muri Kiliziya ya São José dos Campos muri Sao Paulo.
Ronaldo ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibyishimo bye nyuma yo guhabwa Amasakaramentu y’ibanze
Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe. Nabatijwe. Ukwemera kwa gikristu kugize igice kinini cy’amateka yanjye kuva ndi umwana n’ubwo kugera ubu nari ntarabatizwa.Kuba nahawe amasakaramenru ndumva rwose navutse bundi bushya.”
Nyuma yo kubatizwa Ronaldo yagaragaje amafoto yerekana uko iki gikorwa cyagenze. Yashimiye kandi abamubaye hafi kugira ngo abashe kugera kuri iyi ntera harimo umubyeyi we wa Batisimu na Padiri Fabio de Melo wamubatije.