Monday, May 5, 2025
Monday, May 5, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUmuhanzikazi uri mu bakunzwe mu Rwanda yakomoje ku makuru amaze iminsi avugwa...

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe mu Rwanda yakomoje ku makuru amaze iminsi avugwa ko atwite.

Nyuma y’igihe gito ashyize hanze indirimbo nshya yise Dejavu yakoranye na B Threy, umuhazikazi Fifi Raya yongeye kuvugisha benshi nyuma yuko ahakanye byeruye amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yaba atwite.  

Aya makuru yari yaratangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakemeza ko kuba yarabuze mu ruhando rwa muzika ari ikimenyetso cy’uko ashobora kuba ari mu bihe byo gutwita. 

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, Fifi Raya yatangaje ko ibyo bivugwa byose ari ibihuha byuzuye, bitagira ishingiro.  

Yagize ati: “Biriya ntabwo byaribyo, barabeshyaga, ni ibihuha ntazi aho byaturutse. Nanabibonye nk’uko abandi babibonye, noneho bikubitana n’uko nari maze iminsi ntari gukora, wenda bakeka ko aribyo ariko ntaho bihuriye.” 

Uyu muhanzikazi, uri mu bari kuzamuka neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda, yanatanze impamvu yari amaze igihe atigaragaza cyane nk’uko byari bisanzwe, asobanura ko byatewe n’impinduka zikomeye yari ari gukora mu mikorere ye.  

Yari mu rugendo rwo guhindura itsinda ry’abantu bamufasha mu bijyanye n’imenyekanisha no gutunganya ibikorwa bye bya muzika. 

Uretse indirimbo nshya Dejavu yasohoye ari kumwe na B Threy, Fifi Raya afite izindi ndirimbo zakunzwe n’abakunzi b’umuziki, zirimo Wasara, Mon Bebe na Cyane, zafashije izina rye kurushaho kumenyekana no gukundwa mu myidagaduro nyarwanda.  

Umwihariko we w’ubuhanga bwo guhuza amagambo y’urukundo n’umuziki w’umwimerere wubatse ishusho ikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Nubwo yari amaze iminsi adahabwa umwanya uhagije mu bitangazamakuru, Fifi Raya yagaragaje ko atigeze arekeraho gukora umuziki, ahubwo ko yari ari kwitegura neza gahunda nshya zizagera ku rwego rwo hejuru.  

Yijeje abakunzi be ko ibiri imbere ari byinshi kandi byiza, asaba ko bakomeza kumushyigikira nk’uko basanzwe babigenza. 

Muri uru rugendo rushya, Fifi Raya yerekana ko atifuza guha umwanya igitutu cy’ibihuha n’ibitekerezo bitari byo bikunze gukwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ahubwo ko agambiriye gushyira imbere impano ye, akubaka umwuga we ku musingi uhamye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe