Friday, June 20, 2025
Friday, June 20, 2025
spot_img
HomePolitikeHavutse ikibazo gikomeye cyatumye FARDC na AFC/M23 bisubira mu ntambara idasanzwe nyuma...

Havutse ikibazo gikomeye cyatumye FARDC na AFC/M23 bisubira mu ntambara idasanzwe nyuma y’igihe gito bemeranyije agahenge

Nyuma y’igihe gito Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 bumvikanye guhagarika imirwano mu rwego rwo guharanira amahoro arambye, havutse ikibazo giteye impungenge cyatumye intambara yongera kubura mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyazahajwe n’intambara. 

Kuri tariki ya 23 Mata 2025, i Doha muri Qatar, abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 bari bagiranye amasezerano agamije guhagarika imirwano, mu rwego rwo gutegura intambwe ikomeye y’ibiganiro by’amahoro byubaka.  

Impande zombi zari ziyemeje guhagarika ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi, kwamagana amagambo y’urwango, no guhamagarira abaturage bose kubahiriza izi ngamba nshya. 

Gusa nubwo aya masezerano yari yazamuye icyizere cyo kugarura amahoro, imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo, itarebwa n’aya masezerano, yakomeje guteza umutekano muke. 

Wazalendo, umutwe usanzwe wifatanya n’ingabo za Leta ya RDC mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23, si wo gusa wabaye intandaro y’ikibazo, ahubwo byaje no gukomera ubwo warasaga ingabo za Leta ya RDC ubwayo. 

Ku wa 25 Mata, abarwanyi ba Wazalendo bagabye ibitero bikomeye ku ngabo za FARDC mu karere ka Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.  

Nk’uko byatangajwe na Lt Marc Elongo, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara, ibi bitero byaturutse ku kudahuza ku buryo ubufatanye mu kurwanya AFC/M23 bugomba kugenda, ndetse Wazalendo yarakajwe n’uko ingabo za Leta zavuye mu birindiro byazo byo muri Katongo, zikerekeza muri teritwari ya Fizi. 

Uretse aho, kuri uwo munsi nyine, abasirikare ba AFC/M23 bahanganiye na APCLS — umwe mu mitwe igize Wazalendo — mu gace ka Osso Banyungu, teritwari ya Masisi.  

Intandaro yabaye igitero cya APCLS cyagabwe ku birindiro bya AFC/M23, bituma imirwano ikwira mu duce twa Kinyumba, Burubi, Kibanda, Kikomo na Kasopo. 

Iyi mirwano iri kwaduka ikomeye ibaye mu gihe amahanga yari amaze gusaba impande zose guhagarika imirwano, maze AFC/M23 igatangaza ko ifitie uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe yagabwaho igitero.  

Mu bihe byashize, imitwe ya Wazalendo yafataga iya mbere mu gukoma mu nkokora agahenge, bituma FARDC ikomeza kuyishinja guhungabanya umutekano. 

Gusa kuri iyi nshuro, ubutegetsi bwa RDC ntabwo burasohora itangazo rishinja AFC/M23 gusubukura imirwano nk’uko byahoze mu minsi yashize, ibintu bishobora gusobanura ko ikibazo gikomeye kuri ubu ari imbere mu ngabo za Leta n’imitwe y’inyeshyamba bafatanyaga, aho gushyira mu majwi AFC/M23 yaherukaga kugirana amasezerano n’iyo Leta. 

Ubundi, AFC/M23, ihuriro rigamije kurwanya ubutegetsi bwa RDC, n’iyo Leta byari bumvikanye gukomeza ibiganiro bigamije guca burundu intandaro z’iyi ntambara imaze imyaka itatu inyanyagiye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.  

Itangazo ryasinywe ku wa 23 Mata ryagaragazaga ko impande zombi zishishikajwe no kugera ku mahoro arambye, zishimira ubufasha bwatanzwe na Leta ya Qatar, yanagize uruhare rukomeye mu guhuza ibihugu n’impande zitavuga rumwe. 

Amasezerano y’i Doha yari yatanze icyizere, cyane ko yasinywe nyuma y’ibiganiro bikomeye byabayeho hagati ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, ku bufasha bwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku wa 18 Werurwe 2025. 

Ubu ariko, uko ibintu bihagaze, ikibazo kiri mu mitwe yitwaje intwaro yafatwaga nk’umufatanyabikorwa wa FARDC.  

Ibitero bya Wazalendo ku ngabo za Leta biragaragaza ko imbaraga Leta yari ifite mu Burasirazuba zishobora kuba ziri gusenyuka imbere mu nzego zayo, bityo bikaba biteje impungenge ku hazaza h’ibiganiro by’amahoro bateganyaga. 

Biragaragara ko urugendo rw’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo rugihanganye n’imbogamizi nyinshi, cyane cyane ikibazo cy’imikoranire mibi hagati ya FARDC n’imitwe y’inyeshyamba yagiye yizerwa mu bihe byashize. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe