Umuhanzikazi akaba n’umushabitsi Esther Akothee, avuga ko atagishoboye kwihanganira gutegereza igihe azabasha kubyara umwana we wa gatandatu, akaba yabajije abagabo n’abasore bose babyifuza niba hari ushobora kumutera inda.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Akothee ntabwo yashoboye guhisha icyifuzo cye cyo kubyara undi mwana wa gatandatu, akomeza abaza niba hari umusore cyangwa umugabo witeguye kumutera inda.
Madamu Boss nkuko basanzwe bamwita, yasangije abamukurikira ifoto y’umuntu uri konsa umwana we, anagaragaza ibyiyumviro bye avuga ko ashaka gutwita ako kanya.
Umuhanzikazi Akothee yanditse agira ati: “Ndashaka gusama aka kanya,… Nkumbuye ibi byiyunviro”.
Ariko, Madamu Boss nubwo yifuza umugabo cyangwa umusore umutera inda, afite icyifuzo kimwe gusa ku mugabo waramuka afite ubushake bwo kumutera inda, ashaka ko yabimukorera akigendera nta yandi mananiza.
Yagize ati: “Mbabarira rwose, nuramuka uyinteye, ntidushobora gukomezanya kuko sinshaka guhangayika”.
Ibi byatumye Abagabo n’abasore benshi bakimara kubona icyo gitekerezo batangira kohereza ibyifuzo byabo bagaragaza ko biteguye kumutera inda, bamwe banagaragaza ko bakunda uyu muririmbyi.