Umuhanzikazi Asinah, umwe mu byamamare bikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, yatanze ikirego ku mugabo ukomoka muri Eritrea, amushinja ko yamukubise urushyi ubwo bari batashye bavuye gusangira.
Amakuru ava mu nshuti za hafi za Asinah yemeza ko yamaze kugana Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asaba ko hatangira iperereza ku ihohoterwa yakorewe.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025, ubwo Asinah n’uwo mugabo basanzwe baziranye bari bavuye gusangira. Nubwo bari bagiranye ibihe byiza, ngo byarangiye batonganye bari mu modoka bagiye gutaha.
Bivugwa ko umugabo yamusabye ko bajyana iwe, ariko Asinah arabyanga, amusaba ko amusiga aho bageze kugira ngo yitahane.
Nubwo uwo mugabo yabanje kubyemera, ngo ubwo Asinah yari agiye gusohoka mu modoka, yamukubise urushyi bitunguranye.
Asinah yabwiye itangazamakuru ko yamaze gutanga ikirego kuri RIB, ariko yirinze gutanga ibisobanuro birambuye ku byabaye, avuga ko byose yabishyikirije inzego zibifitiye ububasha.
Kugeza ubu, RIB ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo, ariko amakuru y’ibanze agaragaza ko iperereza ryatangiye.