Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsUmugeni yatse gatanya hashize umunsi umwe nyuma kumudubika muri keke

Umugeni yatse gatanya hashize umunsi umwe nyuma kumudubika muri keke

Umugeni yababajwe nibyo umukunzi we yamukoreye k’umunsi w’ubukwe bwe kandi yari yaramwihanangirije maze afata umwanzuro ntiyabyihanganira , haciyeho umunsi umwe bakoze ubukwe ahita yaka gatanya .

Bari gutegura ubukwe , umugeni yasabye umugabo we ko atifuza kurya keke muruhame ko abyanga maze umugabo k’umunsi w’ubukwe bwabo atwarwa n’amarangamutima aho kuyimurisha ayimusiga mu gahanga , yirengagije ibyo namubwiye maze anturuka inyuma acurika umutwe wange muri keke.Keke  yari ipfuye ubwo hasigaye amahirwe amwe ni ukuvuga guha abantu keke nto ziba ziri kuruhande cyane ko zari nyinshi.

Umugeni n’agahinda kenshi yafashwe n’uburakari maze bageze imuhira amusezeranya ko bagomba gutana ko atakwihanganira imico ye no kutita kubantu .Abagize umuryango n’incuti zahafi bamusabye ko yamuha andi mahirwe ya kabiri akisubiraho , bambwirako tubaye dutandukanye naba mpubutse.

Abantu benshi banyuze kumbugankoranyambaga bagiriye uyu mugeni inama ko ibyo ari gukora ariyo bamwe bati :”yego abantu dukora amakosa kandi ntago bisaba ahantu cyangwa ikintu twakoreye umukunzi wacu ariko kugaragaza ibikorwa nka biriya k’umunsi w’ubukwe ni ukugukoza isoni no kutaguha agaciro.”

Abandi bati :”ahubwo umubonye hakiri kare ikigaragara nuko ari umunyamwaga kuburyo yanakwicira munzu rwose inama wigiriye niyo .”

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights