Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruUmugabo yishe inshuti ye magara kugira ngo abone uko amwambura akayabo yari...

Umugabo yishe inshuti ye magara kugira ngo abone uko amwambura akayabo yari amurimo

Umugabo wo muri Nigeria yakoreye ubugomo butangaje inshuti ye aho yamukubise umuhini mu mutwe kugira ngo atazamwishyura akayabo k’amamiliyoni yari amurimo. 

Nk’uko byatangajwe, ukekwaho icyaha, Bello Zubairu, bivugwa ko yari afitiye umwenda wa miliyoni 3 z’ama Naira inshuti ye magara, Bello Bukar Adam. 

Kubera ko atashoboye kwishyura aya mafaranga mu gihe cyumvikanyweho, ngo yafashe ingamba zo gushaka abantu babiri kugira ngo bamufashe kumwica. 

Bivugwa ko Zubairu yatumiye iyi nshuti ye iwe ngo baganire kuri uyu mwenda utarishyuwe. 

Adam utari uzi umugambi mubisha yateguriwe, yaguye mu mutego mutindi yatezwe n’inshuti ye magara aramusura. Agezeyo, bivugwa ko yakubiswe umuhini na Zubairu mu mutwe ahita apfa. 

Iyi nkuru yateye umujinya benshi nyuma yo kumenyekana. 

Abakoresha interineti batanze ibitekerezo ku bwinshi, bagaragaza ko batunguwe n’ubuhemu uyu mugabo yakoreye inshuti ye. 

Ibibazo by’ubunyangamugayo buke n’uburyarya mu nshuti gikomeje gutuma ntawe ukiguriza undi amafaranga muri iki gihe. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights