Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeUbuzimaUmusore aratabaza nyuma yaho agiye kwisiramuza birangira abazwe nabi bimugiraho ingaruka

Umusore aratabaza nyuma yaho agiye kwisiramuza birangira abazwe nabi bimugiraho ingaruka

Umuturage witwa Bicamumpaka Jean wo mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka ho mu kagari ka Gitaraga arasaba ubuvugizi nyuma yaho agiye kwisiramuza kwa muganga, maze bamubaga nabi birangira ubugabo bwe butongeye guhaguruka. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Byabaye mu mwaka wa 2012, ubwo Jean yajyaga kwisiramuza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, maze basoje ku mubaga, abura imbaraga zimuhagurutsa abaganga bamubwira ko amaraso adatembera neza mu gitsina, bigatuma agira ubushake bwo gutera akabariro ariko ikanga kweguka. 

Muri 2023, Bicamumpaka Jean yandikiye Minisitiri y’ubuzima maze bamufasha kujya kwivuza mu Buhinde, gusa agezeyo bamubwira azasubirayo nyuma y’amazi 3. 

Amezi 3 ashize, Jean ntiyafashijwe gusubirayo, none arasaba ubuvugizi doreko byabaye afite imyaka 28 ubwo yari amaze gufata irembo, uwo mukobwa yahise amwanga. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights