Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, Gen Oleksandr Syrskyi, yashyize yemera ko Ingabo ze zimerewe nabi ku mirongo y’imbere ku rugamba, aho zikomeje gukubitwa inshuro n’Abarusiya bari kwigarurira ibice byinshi, ku buryo amahirwe yonyine zisigaranye ari ugusubira inyuma.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Uyu mugabo wafashe izi nshingano muri Gashyantare, yavuze ko Abarusiya bari gukoresha imbaraga nyinshi muri iyi ntambara kandi bari kugera ’ku ntsinzi ifatika’ ishobora gutuma barushaho kwigarurira imijyi nka Kharkiv bari barambuwe mu bihe byashize.
Imbaraga z’Abarusiya zarushijeho gukaza umurego nyuma yo kwigarurira agace ka Avdiivka kari karimo ibikoresho by’ubwirinzi bw’ingabo za Ukraine.
Kuri ubu imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi wa Chasiv Yar urimo Ingabo nyinshi za Ukraine, ukanakoreshwa mu kurinda indi mijyi minini ndetse n’inzira igana Kharkiv.
Byitezwe ko u Burusiya niburamuka bwigaruriye aka gace, ibintu bizarushaho kujya habi ku ruhande rwa Ukraine.
Perezida Joe Biden aherutse gusinya umushinga w’itegeko ryemera inkunga ya miliyari 95$ arimo azoherezwa muri Ukraine, Israel na Taiwan.
Amerika kandi yamaze kohereza missile zirasa kure, zishobora no kugeza mu bilometero 300, mu gihe ubwirinzi bwa Patriot nabwo bugiye koherezwa mu minsi mike iri imbere.
Ibi byose biri gukorwa nyuma y’uko hari amakuru avuga ko u Burusiya buri gutegura igitero simusiga gishobora kuzaba muri mezi make ari imbere, kigamije kwigarurira ibindi bice byinshi bya Ukraine, ari nabwo bwoba Amerika ifite muri rusange.