Kino Yves ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa akomeje gusangiza abantu ibyo yaboneye mu rugendo yagize akoresheje igare mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yagaragaje ko yishimiye mu Rwanda, yerekanye amashusho ageze i Burundi, aho yutswe inabi n’umupolisi, bigatuma atishimira iki Gihugu yagiyemo agifitiye amatsiko, akavuga ko yabonye impamvu kidasurwa nk’ibindi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni mu mashusho Kino Yves akomeje gushyira kuri YouTube Channel ye, aho mu yo yashyizeho muri iki cyumweru, agaragaza afata urugendo ava muri Tanzania yerecyeza mu Burundi.
Aya kandi yabanjirijwe n’andi yagaragazaga urugendo yagize rwo kuva mu Rwanda yerecyeza muri Tanzania, aho yanyuze kugira ngo abashe kugera i Burundi kuko iki Gihugu cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda.
Mu mashusho aheruka ubwoi yari ageze mu gihugu cy’u Burundi, afite umutwe ugira uti “Iyi ni yo mpamvu nta muntu usura iki Gihugu [yavugaga u Burundi]”, Kino Yves agaragaza yinjira mu Burundi, mu mihanda yacikaguritse.
Icyakora bamwe mu Barundi bamwakirana ubwuzu, bakanamuganiriza bamubaza aho aturuka n’aho yerecyeza, akababwira ko yaturutse mu Bufaransa.
Kino Yves yabasubije agira ati “Naje mvuye mu Rwanda ariko nanyuze muri Tanzania kuko imipaka ifunze nabanje kunyura muri Tanzania.”
Ageze aho yagombaga gucumbika i Muyinga, yagiye gufata amafunguro mu nzu imwe iyacuruza, asanga hari umuziki mwinshi, asaba ko bawumugabanyiriza baranga, ahita akomeza ajya gushaka ahandi yabona ifunguro.
Mu kugenda, yagiye asa nk’urakaye ati “Aba bantu umuntu arabasaba kugabanya umuziki, ahubwo bakawongera. Rero ngomba kujya gufatira ifunguro ahandi.”
Ubwo yajyaga gushaka ahandi afatira ifunguro, umupolisi wari mu gasantere, yamubajije uwamuhaye uburenganzira bwo gufata amashusho, akamubwira mu ijwi rimukanga cyane, undi akamwizeza ko agiye kubihagarika, ari na bwo yahitaga azimya camera, akomeza kugaragaza uko biri kugenda.
Umurundikazi wari uri kumufasha kubona iri funguro, yabaye nk’umuturisha, ubwo yari amubajije niba gufata amashusho bitemewe i Burundi, undi akamusubiza agira ati “Humura, ntabwo ari ibintu ibikomeye.”
Kino Yves mu gufata ifunguro, yagaragaye nk’uwaguye mu kantu, agira ati “Birababaje, mbonye impamvu nta bukerarugendo buba muri iki gihugu [i Burund] ku munsi wa mbere nutswe inabi n’umupolisi. Birababaje, birashobora ko ari yo mpamvu hano abantu ari abakene.”
Kino Yves ukomeza kuvuga ko yababajwe n’ibi yakorewe, avuga ko yagiye muri iki Gihugu yumva ko azakibonamo ibyiza, none yagezeho birahinduka.
Agakomeza ashimangira ko akurikije inabi yakiranywe n’uyu mupolisi wamubonye ari gufata amashusho, ari imwe mu mpamvu ituma iki gihugu nta bukerarugenda bwo ku rwego rwo hejuru kigira.