Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika Umutoza Mukuru w’Umubirigi, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, hamwe n’umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka André, nyuma yo kutishimira uko ikipe yitwaye mu mikino ya shampiyona iheruka.
Mu mikino 10 iheruka, Rayon Sports yatsinzemo itatu gusa, bituma ikurwa ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, by’umwihariko nyuma yo kunganya na Marine FC ibitego 2-2 ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2025. Ibyo byakurikiye ugutsindwa na Mukura Victory Sport.
Abayobozi ba Rayon Sports babonye ko ibintu bikomeje kujya habi, bashinja aba batoza bombi uruhare mu gusubira inyuma kw’ikipe, barabasezerera.
Iki cyemezo cyafashwe bivuye ku kuba abakinnyi batakigira imyitozo ihagije, uburyo bwo gusimbuza bukavugwaho ikibazo, ndetse no kugirira icyizere umunyezamu Khadime Ndiaye ugenda akora amakosa menshi.
Mazimpaka yaje gushyirwa mu majwi by’umwihariko, kubera ko ngo yakomeje kugirira icyizere umunyezamu uri mu makosa asubiza inyuma ikipe. Ibi byiyongeraho amagambo avugwa n’abakinnyi bavuga ko imyitozo itagitangwa neza nk’uko byari bimeze mbere.
Kuri ubu, Rayon Sports iri kwitegura gukina umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro uzayihuza na Mukura Victory Sport ku wa Kabiri, tariki 15 Mata 2025, i Huye. Uyu mukino ukaba ugiye kuba mu gihe ikipe itarimo abatoza bakuru.
Rwaka Claude, wahoze atoza ikipe y’abagore ya Rayon Sports, ni we wahawe inshingano zo gutoza ikipe by’agateganyo kuva ku mukino wa Marine FC. Ubuyobozi buteganya gukomeza gushaka umutoza mushya w’igihe kirekire.
Rayon Sports yongeye gusubukura imyitozo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ikorwa n’Abanyarwanda gusa, nyuma y’iminsi abakinnyi bari banze kuyikora kubera kudahembwa, aho umushahara wa Gashyantare ari wo bari bahawe mbere y’umukino wa Marine FC.
Nyuma y’umunsi wa 23 wa shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa inota rimwe na APR FC iyoboye urutonde.
Nyuma y’igihe gito ibintu byari byifashe neza, Rayon Sports yongeye kwisanga mu bihe bikomeye birimo kutizerana hagati y’abayobozi n’abakinnyi.
Hari amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi batangiye kwivumbura bitewe n’uko badahembwa ku gihe, ndetse n’ibikoresho by’ingenzi bitakiboneka uko bikwiye.
Ikipe yari yatangiye nabi shampiyona, nyuma igarurira abakunzi bayo icyizere gishingiye ku ntsinzi umunani zikurikiranya, bituma benshi bongera kwizera ko bashobora kwegukana igikombe cya shampiyona bataherukaga kuva mu 2019. Ariko uko iminsi yagiye ishira, ibintu byongeye guhinduka.
Nyuma y’iminsi 148 iyoboye shampiyona, Rayon Sports yatsikiye, ikaba ifite indi mikino ibiri ikomeye imbere yayo, harimo iyo kwishyura i Huye mu Gikombe cy’Amahoro, byose bikaba biza mu gihe nta batoza bakuru ihafite.
Ibibazo byatangiye kugaragara ubwo Umutoza w’imyitozo ngororamubiri, Ayabonga Lebitsa, yasezeraga akavuga ko atishimiye uko afatwa. Nubwo yaje gusubizwa mu kazi, ngo imyitozo yatangwaga na Hakizimana Corneille wamusimbuye ntiyari igifasha abakinnyi kuguma ku rwego rwo hejuru.
Ibibazo byagumye kwiyongera, Rayon Sports itakaza Igikombe cy’Intwari, ikomeza gutsindwa imikino myinshi mu gice cya kabiri cya shampiyona. Ibi byose byarushijeho gukomerera ikipe nyuma y’uko n’Umunya-Tunisia, Quanane Sellami, agiye kubera kudahembwa.
Kuba Robertinho atarabashije kugarura ikipe ku murongo, hamwe n’ubwitwararike buke bwa Mazimpaka André ku banyezamu, ni bimwe mu byatumye bombi birukanwa.
Rayon Sports ikomeje gushakisha ibisubizo byafasha ikipe kongera kwisubiza icyubahiro no guhatana ku bikombe bisigaye, ariko igihe kiragenda gisa n’ikiri kuyisiga.
Rayon Sports iri mu bihe bitoroshye, aho nyuma y’itsindwa rya 1-0 kuri Mukura Victory Sports kuri Stade Amahoro, hakomeje guhwihwiswa ko hari abakinnyi bashobora kuba barafasheho ruswa kugira ngo bitsindishe. Abavugwa cyane muri ibi birego ni umunyezamu Khadime Ndiaye, myugariro w’ibumoso Bugingo Hakim, ndetse na Iraguha Hadji ukina asatira.
Ibyo bikekwa byasubiye ku murongo w’ibyavuzwe nyuma y’umukino wa Marine FC wabereye i Rubavu, warangiye Rayon Sports inganyije 2-2.
Ndiaye yongeye kwibazwaho kubera uburyo yatsinzwe ibitego, cyane cyane icya kabiri cyatewe na Rugirayabo Hassan akiri kure y’izamu, umupira ukamurengaho. Amakuru avuga ko Khadime ashobora kudakomeza kugirirwa icyizere, hakazashingirwa kuri ba Ndikuriyo Patient n’abandi banyezamu basigaye.
Kuva “Abasaza ba Rayon Sports” basubira mu ikipe mu kwezi kwa Nzeri, ubuyobozi bwagerageje gutanga agahimbazamusyi kari hejuru, ndetse bahemba ibirarane by’amezi abiri. Ariko ikibazo cy’ubukungu kiracyari ingorabahizi.
Kuri ubu, hari bamwe mu bakinnyi batangiye kwigaragambya no kwanga kwitabira imyitozo kubera kudahemberwa igihe, ndetse n’agahimbazamusyi kabagenerwaga kakaba karagabanyijwe.
Nyuma yo gukina na Marine FC, ikipe ntiyakoze imyitozo kugeza ku wa Gatandatu, kandi n’abitabiriye bari Abanyarwanda gusa. Bivugwa ko hari ubwumvikane bwari bwabayeho ngo bose bange gukora imyitozo, ariko bamwe ntibabikurikiza.
N’ubwo ubuyobozi bwari bwamaze gutanga umushahara w’ukwa Gashyantare mbere y’umukino wa Marine, umwuka mu ikipe si mwiza.
Ibyemezo nko kugabanya imikino ku matsinda (yiswe “famille”), aho abantu babiri bahabwa inshingano ku mukino runaka, nabyo bivugwaho kuba bitera umwiryane kuko imikino ibiri ya mbere yahawe ayo matsinda yatsinzwe.
Uwa Mukura VS wayobowe na Gacinya na Kazungu, Marine FC yateguwe na Muvunyi na Félix, naho uwa Muhazi United uteganyijwe mu mpera z’icyumweru uzategurwa na Twagirayezu na Patrick.
Mu gihe andi makipe nka APR FC yazanye abakinnyi bashya bayifasha neza, Rayon Sports ntacyo yabonye kigaragara ku bakinnyi bashya yaguze muri Mutarama. Muri bo harimo Biramahire Abeddy, Adulai Jaló, Assana Nah Innocent, na Souleymane Daffé.
Biramahire ni we gusa uhora mu kibuga, ariko biragoye ko yaziba icyuho cya rutahizamu Fall Ngagne. Daffé afite ikibazo cy’imvune kimubuza gukina bihoraho, mu gihe Jaló yahawe amahirwe abiri ntiyitwara neza, bikaba bivugwa ko umutoza Robertinho atamwishimiye kimwe na Assana Nah.
Rayon Sports kandi ikomeje kugaragaza intege nke kuva shampiyona yagaruka nyuma y’ikiruhuko cya Noheli.
Kapiteni Muhire Kevin yagiye avunika kenshi, asiba imikino imwe n’imwe, mu gihe rutahizamu Fall Ngagne wakuraga igitego kuri buri mukino nawe yavunitse, bimuviramo gusiba igihe cyose gisigaye cy’uyu mwaka w’imikino.
Aba bombi bagize uruhare rukomeye mu bitego 13 bya Fall ndetse n’imipira 12 ya Muhire Kevin yavuyemo ibitego.
Uretse bo, n’abandi barimo Aziz Bassane, Adama Bagoyogo, na Iraguha Hadji batakigaragaza ya mpinduka yafatwaga nk’intwaro y’ikipe mu mikino ya mbere.