Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo; Umunyamulenge yagambaniye bagenzi be barimo abasirikare 5 ndetse n’abasivile 2 bibaviramo kujya gufungirwa i Kinshasa.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibi byabereye i Bukavu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo aho bamwe mu basirikare b’Abanyamulenge bagambaniwe na binyuze mu makuru yahawe TD w’akarere ka Gisirikare ka 33(33ème région miltaire), bikabaviramo gufungwa.
Amakuru agera ku munyamakuru wa CorridorReports avuga ko abagambaniwe bikabaviramo gutabwa muri yombi ari; Colonel Kasa, wo muri polisi, Major Lokasa, wo mu ngabo z’igihugu, Major Musore, Lt Nitanga, Lt Manigabe n’abasivile babiri barimo Ngendahayo wari umukozi wa leta ndetse na Lazare wari umunyeshuri, i Bukavu.
Aba batawe muri yombi bose, biravugwa ko bagambaniwe n’umwe mu Banyamulenge wari wahawe amafaranga kugira aba beshyere ko bakorana na M23! Uwa koze ubu bugambanyi yitwa NZABIRINDA Kabuteni akaba ari Umunyamulenge ubarizwa mu gisirikare cya FARDC i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umwe mubasirikare wagerageje kuvugana n’itangazamakuru yavuze ko Lt NZABIRINDA yahawe na TD wa karere ka 33 (33ème région miltaire) $800 y’Amerika, kugira ngo agambanire bene wa bo, bari mu gisirikare cya FARDC, abashinje gukorana byahafi n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Uyu musirikare mu magambo ye yagize ati: “Njyewe amadorali y’amerika 800 niyo nabonye n’amaso yanjye, kandi niyo yahawe Lt Nzabirinda kugirango agambanire benewabo abashinje gukorana na M23. Ariko amakuru y’ukuri dufite n’uko yahawe amafaranga arenze ayo tukubwiye twiboneye.”
Amakuru avuga kandi ko TD wa karere ka gisirikare ka 33, ari mushya, kandi uwo yasimbuye yahoraga ashinjwa kutagira ibyaha agereka ku Banyamulenge, bityo uyu mushya akaba ashaka gukora ibibi ku Banyamulenge, mu rwego rwo kugira ngo arusheho kwizerwa mu kazi.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, n’ibwo bariya basirikare b’Abanyamulenge bagambaniwe boherejwe i Kinshasa gufungirwa yo.
Guhohotera Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa RDC byatangiye kera bigeze mu 2017 bifata indi ntera, bamwe mu basirikare b’Abanyamulenge barishwe, abandi bagiye bafungirwa hirya no hino muri RDC. Ku bafunga nta kindi bishingikirizaho usibye kuzira ko ari Abatutsi.