Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUkuri ku Kihishe Inyuma y’Uruzinduko rudasanzwe Perezida Tshiseked i Paris

Ukuri ku Kihishe Inyuma y’Uruzinduko rudasanzwe Perezida Tshiseked i Paris

Hatangajwe uruzinduko rudasanzwe Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, ateganya kugirira i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Amakuru y’uru ruzinduko yagiye hanze binyuze mu butumwa bwa Ambasaderi w’u Bufaransa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Bruno Aubert, aho yemeje ko Tshisekedi azasura igihugu cy’u Bufaransa mu minsi mike iri imbere. 

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibi yabitangaje nyuma y’uko ku wa Kane, tariki ya 25 Mata 2024 yabonanye na perezida Félix Tshisekedi, i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC. 

Bruno yanavuze ko urwo ruzinduko Tshisekedi ateganya kugirira i Paris mu Bufaransa, ruzagaruka ku mishinga yaganiriyeho na perezida Emmanuel Macron ubwo aheruka i Kinshasa mu mwaka ushize, ndetse bakazanaganira ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

U Bufaransa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifitanye umubano mwiza mu bya diplomasi, aho Paris yagiye igaragaza ko iri inyuma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yuko yari ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23 bahanganye ku rugamba. 

Kuri uyu wa Kane kandi perezida Félix Tshisekedi yaganiriye birambuye na ambasaderi w’u Bubiligi n’uwa Amerika ku bijyanye n’umutekano n’ubutabazi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Muri ibyo biganiro bya Tshisekedi n’abahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ambasaderi wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Lucky Tamlyn yongeye gushimangira ko igihugu cye kizaba hafi ya Leta ya Kinshasa mu buryo buziguye. 

Ni mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ushinja u Rwanda gushyigikira M23 irwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aba ashyigikiye akarengane gakomeje gukorerwa abo irwanira ngo babone ubwigenge kuri gakondo yabo. 

Ibyo Umukuru w’Igihugu yabigarutseho tariki ya 8 Mata 2024, mu kiganiro n’abanyakuru bo mu Rwanda mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi hose ku Isi. 

Ni ikiganiro cyaje gikurikira gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Muri icyo kiganiro umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) Amu Pili, yabajije Perezida Kagame isano iri hagati y’u Rwanda na M23, bahora barushinja gutera inkunga nyarama rwo rukabihakana. 

Perezida Kgame yamusubije ko ahubwo atabona impamvu abantu bose badashyigikira M23 hashingiwe ku mpamvu yatumye ivuka, ari uko bashyigikiye akarengane.  

Ati: “Abo badushinja ndababaza nti kuki bo ubwabo badafasha M23, harimo nawe nk’umunyakuru wa AFP kubera iki  mudashyigikira M23? Ikibazo gihora kigaruka ngo mufasha M23 cyangwa ntimuyifasha? Icya mbere ubundi M23 ni iki?” 

Perezida Kagame yasobanuye ko M23 ari yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no hanze yayo, ikaba igizwe n’Abanyekongo ndetse ko n’ubuyobozi bwa RDC bubyemera. 

Ati: “Kubera iki ikiriho (M23)? Kuki ikomeza kurwana? Kubera ko bafite intwaro? […] babayeho kubera ko bimwe uburenganzira bwabo nk’abaturage ba kiriya gihugu. Babita Abatutsi bo mu Rwanda.” 

Perezida Kagame yongeyeho ati: “Ukeneye kwiga nibura bike ku mateka, dufite imiryango imwe  y’abantu bahoze  batuye mu Rwanda, ariko ni Abanyekongo,    si Abatutsi gusa ahubwo bahuje imibereho n’imico n’abari mu gihugu cyacu ndetse n’abari muri Congo. Hari n’abandi bari mu bihugu by’abaturanyi ariko bo ni abaturage bo muri ibyo bihugu.” 

Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ibihumbi bisaga 100 by’abo Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bahahungiye, bakaba bahamaze imyaka isaga 20.  

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abo baturage nyuma yo guhohoterwa no kubona nta mutekano bafite bahungiye mu Rwanda ndetse n’abandi basaga ibihumbi 200 bahungira mjri Uganda. 

Ati : “ Ni yo mpamvu navugaga nti kuki badushinja gufasha M23 niba badushinja, nanjye nshobora kubashinja nti  kuba badashyigikiye M23, bashyigikire akarengane gakomeje gukorerwa abo baturage. Mu yandi magambo niba udashyigikiye ako karengane wakagombye kugaragaza icyo kibazo, kuki M23 ikomeza gufatwa gutyo? kubera iki bafite impunzi zisaga ibihumbi 100 hano mu Rwanda?” 

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko bidakwiye ko abantu bakomeza kwibaza niba u Rwanda rufasha M23 cyangwa se niba rubihakana, ahubwo ko bakwiye kureba umuzi nyawo watumye uwo mutwe uvuka ugafata intwaro ukarwana. 

Ati: “Ikabazo si niba mufasha M23 cyangwa mutayifasha, ahubwo wari kubaza uti ni ikihe kibazo cyatumye M23 ivuka? Icyo ni cyo wari kumbaza mu by’ukuri, kubera iki bakomeza kurwanira igihugu cyabo, icyo ni cyo kibazo nari kubazwa.” 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights