Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeUbutumwa bwa Perezida Bertrand Bisimwa bwakoze ku mitima ya benshi! Umwaka mwiza...

Ubutumwa bwa Perezida Bertrand Bisimwa bwakoze ku mitima ya benshi! Umwaka mwiza wa 2024

Perezida Bertrand Bisimwa yashyize umukono ku itangazo ry’ifuriza umwaka mushya mwiza abaturage baturiye uduce twose Ingabo za ARC/M23 bagenzura kandi banabaha isezerano.

Nkuko tuza kuribereka ku mugereka w’iyi nkuru, iri tangazo riragira riti: «Umwaka wa 2023 urarangiye maze ubu twinjiye mu mwaka mushya wa 2024. Umutwe wa M23 wifurije abaturage bose kubona ibyiza n’amahoro arambye, guhirwa no gutunganirwa».

Muri iri tangazo Perezida Bisimwa akomeza agira ati:

«Intego yacu nyamukuru n’ukubona uburyo mubaho mu mahoro, haba mwiterambere ndetse no mubundi buzima busanzwe bwa buri munsi. »

Bwana perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yakomeje avuga ibyo abaturage baturiye uduce bagenzura bamaze kugeraho muri ibi bihe bitoroshye.

Ati: «Amashuri yarafunguye, ku banyeshuri biga ku mashuri abanza na Ayisumbuye ndetse naza Kaminuza.  Kubasenga nabo Amakanisa arafunguye muburyo bwose, nk’uko byahoze».

Agaruka kubikorwa by’iterambere, yavuze ko amasoko n’inganda aho baherereye birimo gukora mu rwego rwo kugira ngo abaturage ba beho neza.

Bertrand Bisimwa, yasezeranyije abaturage kuzabashakira Umutekano mwiza.

Ati: «Ubujura, ibijyanye n’ibibangamira ubuzima bwa baturage ibyo tuzabirwanya mu buryo bwose, mubice tugenzura no mubindi biri mbere. »

Perezida Bisimwa yasoje itangazo rye amenyesha perezida Félix Antoine Tshisekedi, n’abo bakorana, ko leta Zunze ubumwe z’Amerika zamutegetse ko akwiye kurangiza intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Bertrand Bisimwa uyobora umutwe witwaje intwaro wa M23
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights