Thursday, April 10, 2025
Thursday, April 10, 2025
spot_img
HomePolitikeU Rwanda turacyafite impungenge ku mutekano wacu: Perezida Kagame yagaragaje impungenge z'umutekano...

U Rwanda turacyafite impungenge ku mutekano wacu: Perezida Kagame yagaragaje impungenge z’umutekano w’u Rwanda

Ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko umutekano w’u Rwanda ukomeje kugira ibibazo bitewe n’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

Ibi yabitangaje mu nama mpuzamahanga yahuje Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC), inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.  

Yari iyobowe na Perezida William Ruto wa Kenya na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, igamije kuganira ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. 

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kugira impungenge ku mutekano warwo, agaragaza ko ari ingenzi ko izo mpungenge zikemurwa mu buryo burambye.  

Yagize ati: “U Rwanda ruracyafite impungenge ku mutekano wacu, kandi iki kigomba gukemurwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu, harimo na RDC ubwayo. Iyo tuvuga ubusugire no kubaha imbibi, ibyo bigomba gukorwa kuri buri gihugu.” 

U Rwanda rwakomeje guhakana ibirego rushinjwa na RDC byo gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kurwana n’igisirikare cya Congo.  

Leta y’u Rwanda ishimangira ko nta ngabo yigeze yohereza muri Congo ahubwo ko igira ingamba zo kwirinda kugirango hatagira igihungabanya umutekano w’igihugu. 

Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo intambara irangire, ari ngombwa ko RDC ikemura ibibazo byayo bya politiki ndetse ikanaharanira ubutabera bw’abaturage bayo.  

Yagize ati: “Mu gihe ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo no ku bandi barimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka.” 

Yongeyeho ko hari intambwe igenda iterwa mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, kandi yagaragaje icyizere ko ubufatanye bwa EAC na SADC buzagira uruhare mu gutanga ibisubizo birambye. 

Iyo nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Andry Rajoelina wa Madagascar, Dr. Lazarus McCarthy Chakwera wa Malawi, Cyiril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Dr. Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, na Hakainde Hichilema wa Zambia.  

Hari kandi ababahagarariye nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tété António, Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Hamza Abdi Barre, ndetse na Minisitiri ushinzwe EAC wa Sudani y’Epfo, Deng Alor Kuor. 

Iyi nama yagaragaje ubushake bwa Afurika mu gukemura ibibazo by’umutekano n’amakimbirane akomeje kugariza akarere, ariko nanone ishimangira ko hakenewe ibisubizo bifatika kugira ngo umutekano urambye uboneke muri RDC no mu bihugu bihana imbibi nayo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights