Guverinoma y’u Rwanda yamaganye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarushinje kuba ruri mu myiteguro yo gukorera Jenoside Abahutu, ruyibutsa ko itakabaye ivuga ibi mu gihe ari yo gihugu rukumbi cyahaye FDLR uburenganzira bwo kwirirwa yica abaturage bacyo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi ni bwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize ibi birego bishya ku Rwanda biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Christophe Lutundula.
Ni Lutundula waganiraga n’abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye i Kinshasa aho yashinje u Rwanda gutegura Jenoside y’Abahutu bo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu mugabo yashinje Perezida Paul Kagame kuba amaze iminsi avugira mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko “ingabo z’u Rwanda ntizizava muri RDC kugeza igihe Abatutsi b’abanye-Congo bazabonera uburenganzira bwabo”; n’ubwo nta na rimwe Perezida Kagame yigeze yerura ngo yemeze niba u Rwanda rufite ingabo hakurya.
Lutundula yavuze ko Abahutu b’abanye-Congo ari bo bafite ibyago byo gukorerwa Jenoside aho kuba Abatutsi.
Yagize ati: “Kigali ivuga ko Abatutsi b’Abanye-Congo batotezwa ndetse bakaba babangamiwe na jenoside, nyamara tuzi ko uduce twibasirwa rimwe na rimwe ari udufite abaturage benshi b’Abahutu. Ibi bitwibutsa ko muri Jenoside yabaye muri 94 Ingabo z’u Rwanda z’ubu zateye inkambi muri Kibumba n’abandi, zica abantu hariya. Bari Abahutu ndetse barimo n’abanye-Congo.”
Umukuru wa dipolomasi ya RDC yashinje by’umwihariko Perezida Paul Kagame kuba agamije guteza ihangana hagati y’Abahutu ndetse n’Abatutsi b’abanye-Congo ndetse no guteza ubushyamirane ku butaka bwa Kivu y’Amajyaruguru.
Yunzemo ati: “Perezida Kagame n’ingabo ze ntibakwiye gukora Jenoside yo kwihorera ryihishwa kugira ngo bateze amakimbirane hagati y’abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyo bibaye turavuga tuti ’ni guverinoma ya Congo itazi gucunga amakimbirane yo mu gihugu’. Ibyo birasebetse rwose, ni amahano cyane “.
Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvigizi wayo, Yolande Makolo, yagaragaje ko RDC itakabaye ivuga mu gihe ibizi neza ko yahaye FDLR rugari ngo yice abaturage bayo.
Ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Ibi ni ubusazi kuba bivugwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu rukumbi ku Isi cyemereye interahamwe z’abajenosideri b’abanyamahanga (FDLR) kwica abaturage bacyo ndetse no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC. Guverinoma ya RDC ikomeje guha FDLR (yakoze Jenoside mu Rwanda) intwaro zo kwica Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo”.
U Rwanda rugaragaza ko Abanyafurika bose bakabaye bahangayikishwa n’itsembamoko rikomeje kubera muri RDC, aho guterwa urujijo n’ibirego bigayitse bya Minisitiri Lutundula.