Sunday, December 8, 2024
Sunday, December 8, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeU Budage bwashyize ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC ku mutwe w’u...

U Budage bwashyize ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC ku mutwe w’u Rwanda

Leta y’u Budage biciye muri Ambasaderi wayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje u Rwanda kuba nyirabayazana y’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ambasaderi Ingo Herbert yashyize u Rwanda mu majwi, nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba.

Uyu mudipolomate yashyigikiye ibirego RDC imaze igihe ishyira ku Rwanda, agaragaza ko ari rwo nyirabayazana y’izamba ry’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.

Ati: “Duhangayikishijwe n’ibiri kuba, dusangiye namwe guhangayika. Turabona ko M23 ibifashijwemo n’Ingabo z’u Rwanda ari bo bihishe inyuma y’iki kibazo gikomeye”.

Ambasaderi Ingo by’umwihariko yashinje u Rwanda kuvogera ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guverinoma y’u Rwanda inshuro nyinshi yakunze guhakana kugira ubufasha iha umutwe wa M23, ikagaragaza ko ibibazo ifitanye na Leta y’i Kinshasa bireba bo ubwabo nk’abanye-Congo.

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights