Mu gihe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri rusange rikomeza kwiyongera ku isi, aho usanga umubare w’abakoresha internet umunsi ku munsi wiyongera uko bukeye n’uko bwije, n’ibigo hafi ya byose bya Leta bikaba bifite imbuga zigira uruhare mu imenyekanishabikorwa, bimaze kugaragara ko ku bikorera ku giti cyabo kugira urubuga rwa internet bitaritabirwa neza cyane.
Ku bikorera ku giti cyabo, yaba amasosiyete manini n’aciriritse, sosiyete itanga serivisi z’ikorabuganga n’itangazamakuru, Corricyber.Inc yo muri Canada, yabazaniye uburyo bushya buzababashisha gutunga imbuga za internet ku giciro gito cyane mu gikorwa cyiswe «Tunga Website», bityo bigafasha buri wese kurushaho guteza imbere ibikorwa bye abimenyekanisha kandi adahenzwe.
Ku madorali y’Amerika 280.0$, kuva ubu buri wese yabasha kugira urubuga rwa internet rugaragaza ibyo akora ndetse rukanatanga amakuru nkenerwa ku bikorwa bye.
Ayo mafaranga yibumbiyemo ayo gukora no gushyira ku murongo wa internet urubuga mu gihe cy’umwaka (hosting) n’ikiguzi cy’izina (domain name).
Akamaro ko kugira urubuga rwa internet kuri sosiyete y’ubucuruzi, itorero cyangwa umuntu kugiti cye.
- Bizatuma abantu bashya bamenya ibikorwa byawe: uko abantu barusura bizatuma bagenda barushaho kumenya byinshi kuri wowe ndetse na serivisi ubagezaho, ibyo kandi bizanakurura abaguzi benshi bityo ubucuruzi bwawe butere imbere.
- Kubwira abantu igishya mu bikorwa byawe utarinze kujya kwandika ku mpapuro. Ibi bikorwa mu buryo bworoshye kandi budahenze ugereranyije no kwandika ku mpapuro n’ibindi.
Rutuma ugaragara nk’umunyamwuga mu byo ukora
- Urubuga rugufasha kumenyekanisha ibyawe ndetse no kuguha umwanya ukagaragaza ibyiza bya business yawe byose. Ibi kandi iyo ubitangarije abantu bakabihasanga bituma unagirirwa icyizere.
- Rugufasha kubona no guhura n’abakiriya bashya. Numara kugira urubuga rwawe uzabona ubucuruzi bwawe burushaho kumenyekana no kunguka birenze uko wajyaga ubibona. Abari kure na bo bazamenya ibyo ukora kurusha uko byari bisanzwe. Ikindi kandi abakoresha internet niba barimo gushakisha amakuru ajyanye n’ibyo ukora bifashishije Google, Bing, Yahoo n’ubundi buryo bw’ishakisha, bazahita babona ibikorwa byawe uwo mwanya kubera urubuga rwawe.
Kugaragara amasaha 24 kuri 24 ,iminsi 7 kuri 7
Igishimishije ni uko n’igihe udahari, Urubuga rwawe rwo ruba rugaragaza imirimo na serivisi utanga hatitawe ku minsi cyangwa amasaha. Igihe udahari ngo witabe telefoni y’abagushaka ushobora kubakangurira gusura urubuga rwawe kuko amakuru bashobora kuba bakeneye aba agaragagaraho.
Urubuga rutuma uguma mu ipiganwa n’abandi batanga serivisi
Abantu benshi bakoresha internet bashaka kumenya ibikorwa byawe na serivisi utanga. Kugira urubuga rwawe bizatuma uhora imbere mu gutangariza abaguzi bawe ibyo ubafitiye batarinze kujya kubishakira ahandi.
Kuri buri wese witabiriye gukoresha serivisi ya «Tunga Website», usibye kuba igiciro cyo kugira website ihamye kibereye buri wese, ikorwa ry’urubuga rwawe na ryo ririhuta ni nko guhumbya.
Ku bindi bisobanuro kuri iyi serivisi wahamagara +1 (819) 328-9194 cyangwa se +254797056311.