Amakuru atugezeho aka kanya avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherereye i Bruxelles mu Bubiligi nk’uko amakuru aturuka muri Perezidansi ya RDC abivuga.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Infos.cd yatangaje ko ku Cyumweru saa 05:05 ari bwo Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, mbere yo gufata rutemikirere yerekeza i Bruxelles mu ruzinduko rwihariye.
Uwo munsi Radiyo na Televiziyo y’u Bubiligi yatangaje ko Perezida wa RDC yaje i Kigali, mbere yo kuvuguruza iyo nkuru.
Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama icyo gihe yahakanye ko Tshisekedi yaje i Kigali, avuga ko yagiye mu mahanga mu ruzinduko rujyanye na “dosiye zihutirwa zijyanye n’igihugu”.