Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeTshisekedi wari waburiwe irengero yabonetse – Aya makuru nimashya

Tshisekedi wari waburiwe irengero yabonetse – Aya makuru nimashya

Amakuru atugezeho aka kanya avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherereye i Bruxelles mu Bubiligi nk’uko amakuru aturuka muri  Perezidansi ya RDC abivuga.

Infos.cd yatangaje ko ku Cyumweru saa 05:05 ari bwo Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, mbere yo gufata rutemikirere yerekeza i Bruxelles mu ruzinduko rwihariye.

Uwo munsi Radiyo na Televiziyo y’u Bubiligi yatangaje ko Perezida wa RDC yaje i Kigali, mbere yo kuvuguruza iyo nkuru.

Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama icyo gihe yahakanye ko Tshisekedi yaje i Kigali, avuga ko yagiye mu mahanga mu ruzinduko rujyanye na “dosiye zihutirwa zijyanye n’igihugu”.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights