Uko ibihugu bitandukanye bigenda bitera imbere, ninako birutanywa mu bikorwa remezo bitewe n’icyakoresheje imbaraga nyinshi mu kuzamura ibyo bikorwa remezo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibihugu bikunze guhigana mu iterambere akenshi iyo bituranye, aho usanga abaturage bibyo bihugu baba bahanganye no kuvuga ngo igihugu cyange nicyo kiri imbere.
Urugero twavuga nk’u Rwanda n’u Burundi, ibi nabyo bikunze guhigana.
Kuri ubu u Rwanda rusa nkaho ari rwo ruhiga u Burundi mu iterambere bitewe n’ibikorwa remezo bigenda bigereranywa.
Ubu kumbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto abiri atangaje, imwe ni sitade yakirirwamo imikino ya Basketball mu Rwanda, indi ni iyakirirwaho imikino ya Basketball mu Burundi.
Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yubatswe hahati ya Mutarama na Nyakanga 2019 na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.
Ni inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza. Ni iya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu 10 za mbere muri Afurika yose.
Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Iteramakofe, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Gukora igishushyanyo mbonera cya Kigali Arena no kuyubaka byakozwe mu gihe cy’iminsi 168, yuzura neza nyuma y’amezi atandatu. Sosiyete ya Yazgan Design Architecture ni yo yari yahawe isoko na Summa mu gushushanya.
Muri Gashyantare 2020 ubwo Perezida wa Toronto Raptors ikina muri NBA, Masai Ujiri, yari yitabiriye umuhango wo kumurika iserukiramuco rya Giants of Africa, ryagombaga kubera i Kigali muri Kanama umwaka ushize, yatangaje uburyo Perezida Kagame yakurikiye umukino w’iyi kipe akibaza uburyo u Rwanda rwazagira inyubako igezweho y’imikino.
Yagarutse ku buryo mu myaka ishize yatumiye Perezida Kagame ku mukino wa NBA All Stars muri Canada. Ngo icyo gihe Perezida Kagame yari yicaye muri stade, Masai akajya amureba buri kanya ariko agasanga yubitse umutwe. Ngo yaketse ko hari ikibazo gihari, niko kumubaza ibyabaye.
Umukuru w’Igihugu ngo yaramubajije ati “Bizasaba iki kugira ngo twubake Arena nk’iyi muri Afurika, mu Rwanda?”
Muri Nyakanga 2019, Masai Ujiri yashimye umuhate Perezida Kagame yagaragaje mu kwihutisha imirimo y’iyubakwa rya Kigali Arena.
Icyo gihe yagize ati “Imvugo niyo ngiro. Nishimiye cyane Perezida Kagame ku iyubakwa rya Kigali Arena. Mu mwaka ushize yatubwiye ko agiye kubikora. Byarakozwe. Ni urugero rw’intagereranywa rw’aho Afurika ihagaze uyu munsi.”
Afungura ku mugaragaro Kigali Arena, Perezida Kagame na we yashimiye Masai Ujiri n’abandi bagize uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika.
Kigali Arena ni kimwe mu bikorwa remezo bihenze mu Rwanda kandi byubakanywe ikoranabuhanga rigezweho.
Iyi nzu yubatswe ahari hasanzwe higishirizwa imodoka n’ahari ikibuga cy’umupira w’amaguru cya FERWAFA, ifite ibyumba bitandatu byifashishwa nk’urwambaro, ibyumba bibiri by’abatoza, restaurant 13, Gyms, icyumba cy’itangazamakuru, aho bapimira abakoresha imiti itemewe muri siporo na parikingi ishobora kwakira imodoka 600.
Abakozi bakoreshejwe mu mirimo yo kuyubaka ni 1609 barimo abasaga 400 bo muri Turukiya. Bivugwa ko yuzuye itwaye miliyoni 104$ ni ukuvuga asaga miliyari 103 Frw.
Mu bushobozi bwo kwakira abantu 10,007 ifite, harimo imyanya isanzwe 8,060, imyanya y’icyubahiro 140 n’iy’abanyamakuru 150.
Muri Kigali Arena kandi, harimo imyanya 33 yagenewe abafite ubumuga mu gihe aho amakipe yicara hagenewe abantu basaga 28. Hari kandi n’ahashobora kujya imyanya 1020 ku bashyitsi bakaganirira muri Kigali Arena.
Muri Nzeri 2020, umushinga w’inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena wegukanye igihembo mpuzamahanga gitangwa n’ikigo Engineering News Record (ENR) cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku nshuro ya munani hatangwa ibihembo ngarukamwaka bya ‘Global Best Projects’ bitangwa ku mishinga y’indashyikirwa bitewe n’impamvu zitandukanye, mu 2020 harebwe imishinga 30 yo mu bihugu 21 byo ku migabane yose igize Isi.
Imishinga yasuzumwe icyo gihe n’ikigo gihuza sosiyete z’ubwubatsi zitandukanye ku Isi, ENR, ni iyo hagati ya Mutarama 2019 na Mata 2020.
Sosiyete SUMMA Turizm Yatırımcılığı A.Ş yubatse Kigali Arena yatanze umushinga wayo ndetse ushimwa n’akanama k’inzobere zatoranyije iyahize iyindi.
Kigali Arena yahawe igihembo cy’Indashyikirwa (Award of Merit) mu cyiciro cy’imikino n’imyidagaduro mu gihe umushinga mwiza (Best Projetc) wabaye uwa Stade ya VTB Arena – Dynamo Central Stadium, y’i Moscow mu Burusiya.
Ibindi byiciro byatanzwemo ibihembo birimo ikibuga cy’indege, ikiraro, umuhanda n’ibitaro.