Uwavuga ko ari umwaka w’imikino wihariye ugereranyije n’iy’abanje ntiyaba abeshye! Mu gihe hasigaye imikino itatu gusa ngo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere igere ku musozo, biragoye kwemeza ikipe izatwara igikombe hagati ya Kiyovu Sports, Rayon Sports na APR FC.
Ushaka wabigereranya no mu 2002 ubwo Rayon Sports yatwaraga APR FC igikombe iyihanangirije ku munsi wa nyuma, cyangwa mu 2007 ubwo iyi kipe y’Ingabo yagitwaraga inyagiye Zebres FC ibitego 8-0 mu gihe Rayon Sports zarebanaga ku bitego kubera ko amanota yanganaga, yatsinze Police FC igitego 1-0 ku munsi wa nyuma.
Ahandi haheruka ihangana ryo ku munsi wa nyuma muri Shampiyona ni mu 2018 hagati ya APR FC na AS Kigali, ariko byarangiye igikombe kigiye ku Kimihurura nk’uko byagenze no mu 2022 ubwo bari bagihataniye na Kiyovu Sports.
Gusa, kuri iyi nshuro, biratandukanye cyane kuko hajemo amafarashi atatu y’imbaraga. Mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 6 n’iya 7 Gicurasi, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izakomeza hakinwa imikino y’Umunsi wa 28 mu gihe izasorezwa ku mukino wa 30.
Kuri ubu, Kiyovu Sports ni iya mbmuere ndetse ihabwa amahirwe menshi kuko iyoboye n’amanota 57, ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 55 ku mwanya wa kabiri mu gihe APR FC ifite amanota 54 ku mwanya wa gatatu.
Ikigoranye kurushaho ni uko aya makipe yose uko ari atatu akiri mu Gikombe cy’Amahoro, agomba no gushyiramo imbaraga. Muri ½, APR FC izahura na Kiyovu Sports naho Rayon Sports ihure na Mukura VS. Iyo mikino yose izaba mbere y’uko Shampiyona irangira!
Ni nde uzategura undi?
Buri kipe isigaje imikino itatu igomba gusiga hamenyekanye utwaye igikombe, ariko uretse kuri Kiyovu Sports ifite amahirwe 100% mu biganza byayo, andi makipe yo agenda arushaho kugira imibare y’akasamutwe.
Duhereye kuri Kiyovu Sports, ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona ariko nta gutuza ifite kuko akazi igafite kugeza ku munsi wa nyuma, aho idasabwa no kunganya umukino n’umwe.
Ku ikubitiro, iyi kipe izakirwa na Musanze FC iheruka gutakaza amanota ku mikino ibiri iheruka. Ibi ntabwo byagenderwaho uvuga ko ari umwanya mwiza wo kwirara kuri Kiyovu Sports.
Amahirwe Urucaca rufite kuri iyi kipe rwatsinze umukino ubanza, ni uko iri mu bibazo by’ubwumvikane buke hagati y’abakinnyi, ubuyobozi ndetse n’umutoza mukuru.
Umunya-Misiri Ahmed Adel, yanze gukoresha imyitozo mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona, kubera ko hari umwuka utari mwiza hagati ye n’ubuyobozi butishimira imikinishirize ye.
Amakuru ducyesha IGIHE ahamya ko izingiro ry’ikibazo riri kuri ba rutahizamu, aho Umutoza yifuzaga kuzabanzamo Munyeshyaka Gilbert ’Lukaku’ udafitiwe icyizere cyinshi n’ubuyobozi bushaka ko hakina Peter Agblevor agafatanya na Tuyisenge Yasser Arafat.
Ibi bibazo bishobora gutuma Musanze FC ikina uyu mukino nta mutoza mukuru ifite byongera amahirwe ya Kiyovu Sports imaze icyumweru ikorera imyitozo ku kibuga cya Malariya gifite ubwatsi nk’ubw’i Musanze bukunze kugora amakipe menshi.
Ibi ntabwo bihagije ku cyizere cy’uyu mukino ku ikipe yatezwe, kuko kuba ubuyobozi bwifuza gutsinda umukino, bitarenzwa ingohe ku musaruro uzaturuka mu kibuga kuko Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibone amanota.
Si ibyo gusa kuko havugwa ko abakinnyi ba Musanze FC bashobora gushyirirwaho agahimbazamushyi gakabakaba ibihumbi 300 Frw kuri buri muntu, aturutse mu bafana batandukanye harimo n’ab’amakipe ahanganye na Kiyovu Sports FC.
Nyuma yo kuva i Musanze, Kiyovu Sports izahura na Sunrise FC ndetse na Rutsiro FC mu mikino idakomeye cyane ariko isaba kwitonda.
Kuri uyu Munsi wa 28 wa Shampiyona, hari undi mukino bamwe bavuga ko udafite kinini uvuze, uzahuza Rayon Sports na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium. Ni umukino ugomba kongera igitutu kuri Kiyovu Sports, byibuze Gikundiro igakomeza kuyigwa mu ntege.
Rayon Sports imaze imikino itatu ibona amanota yuzuye ku mukino mu gihe iyo mikino, Gorilla FC yabonyemo ay’umwe gusa. Imikino kandi itatu iheruka guhuza aya makipe yombi, nta n’umwe Gorilla FC yabonyemo amanota atatu.
Kuba Gorilla FC ari iya Mudaheranwa Hadji Youssouf wabaye muri Rayon Sports igihe kitari gito, na byo bituma abakunzi ba ruhago Nyarwanda bavuga ko bigoye ko iyi kipe ari yo yabuza Gikundiro amahirwe yo gusatira igikombe.
Ibi binahuzwa n’uko ku mukino Rayon Sports iheruka gutsindamo Police FC mu Gikombe cy’Amahoro ku wa 3 Gicurasi, Hadji Mudaheranwa yari yicaranye na Uwayezu Jean Fidèle uyobora Gikundiro.
Uwavuga ko iyi ari inzira yoroshye kuri Rayon Sports ntabwo yaba abeshye kuko ni bwo igomba gufatirana igitutu kiri kuri Kiyovu Sports ikicara ku mwanya wa mbere.
Biragoye kuvuga ko uyu ari wo mukino wo gutega Rayon Sports ishaka igikombe keretse gushakira mu mikino ibiri isoza Shampiyona, harimo uwa Marines FC na Sunrise FC, ubusanzwe zivugwaho guhengamira cyane kuri APR FC. Ni imikino isabwa kwitondamo cyane kuko na yo, umwuka utari mwiza wagarutse mu bakinnyi bayo.
Nyuma yo kumvikana kw’amakuru avuga ko iyi kipe guhemba abakinnyi biri gukorwa n’uyifite ku mutima kurusha undi, yatangiye no guhagarika bamwe mu bakinnyi bayo ndetse Umunyezamu Hategekimana Bonheur ntazakina umukino wa Gorilla FC kubera gushaka kurwana na bagenzi be nyuma yo gutsinda Police FC mu Gikombe cy’Amahoro.
Uko zigenda zitegana zigira na birantega mu nzira, ni ko APR FC izirya insyataburenge na yo yiyibutsa ko amahitamo yayo ya mbere aba ku Gikombe cya Shampiyona kurenza icy’Amahoro.
Ni urugendo itararekura kuko no ku mukino iheruka kunganyamo na AS Kigali igitego 1-1, Umutoza na Chairman bayo batangaje ko amahirwe agihari nubwo bisaba imibare.
Iki gikombe gifite kikini kivuze ku mitoreze ya APR FC yahuye n’ihungabana muri uyu mwaka w’imikino, kuko benshi bagifata Ben Moussa nk’Umutoza wungirije kuruta kuba mukuru.
Ikipe y’Ingabo isigaje imikino imikino isa n’aho yoroshye kuri yo, harimo Espoir FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ndetse na Rwamagana City na Gorilla FC zishobora kuzaba zidafite kinini ziharanira mu minsi ibiri ya nyuma.
Inzira yonyine yatuma APR FC igera ku gikombe ni uko Rayon Sports na Kiyovu Sports zatakaza byibuze amanota atatu mu manota icyenda asigaye gukinirwa, yo igatsinda ndetse igakomeza kwinjiza ibitego byinshi mu mikino yayo.
Ukurikije uburyo umupira w’u Rwanda ukinwamo n’ibiwuranga mu mpera za shampiyona, aha ni ho bamwe bemeza ko igeze ahakomeye ku buryo bigoye kwemeza uzatwara igikombe, ahubwo hejuru yo kugira ikipe nziza, bizasaba no gutegura neza!
Kiyovu Sports yakongera kwirangaraho?
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22, Umunsi nk’uyu wa 28 wa Shampiyona wageze APR FC ihanganiye igikombe na Kiyovu Sports, kuko uwo munsi Urucaca rwari ku mwanya wa mbere n’amanota 60, rukurikiwe n’Ikipe y’Ingabo zanganyaga amanota zirushanwa ibitego.
Icyo gihe Kiyovu Sports yatsikiye imbere ya Étoile de l’Est zanganyije igitego 1-1, byatumye irushwa amanota abiri na APR FC yari yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1.
Aya manota abiri ni yo yarinze ageza ku mukino wa nyuma akiri ikinyuranyo. Mu gihe aya makipe yombi yari yegeranye cyane, Murera yo yari yaramaze gutangira imyiteguro y’umwaka mushya kuko yasoreje ku mwanya wa kane ifite amanota 48 gusa.
Uwo munsi kandi wasize Rayon Sports itandukanye n’abakinnyi benshi batahawe umwanya wo gukina, ihitamo gutandukana n’abakinnyi benshi. Hagiye kandi n’abatoza barangajwe imbere na Jorge Paixão.
Nta handi umutima wa Rayon Sports wahise ujya, ni ku mutoza w’Umurundi wari umaze kwerekana ko ashobora guhanganira igikombe na APR FC, umukandida uhoraho wacyo, Haringingo Francis ahabwa akazi muri Gikundiro.
Ibibazo bya Murera byahaye Kiyovu Sports gutambuka ndetse ifata n’intebe ku mwanya wa mbere, ishyira igitutu ku wahoze ari Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi, na we wari warahindutse igitinyiro muri Shampiyona y’u Rwanda.
Wari umwaka mwiza kuri Kiyovu Sports yari imaze igihe gito yizeye igikombe kuko yari yatsinze APR FC zihanganye, icyizere kiba cyose i Nyamirambo, hasigara gutegura imikino ibiri ya nyuma kuko uwo bari bahanganye yari afite umusozi muremure wo kurira agana ahatangirwa igikombe.
Gutsindwa kwa APR FC na AS Kigali ku Munsi wa 29 wa Shampiyona, ntacyo byamariye Kiyovu Sports yirangayeho inganyiriza na Espoir FC i Rusizi ubusa ku busa icyo gihe.
Ku munsi wa nyuma, amakipe yombi yitwaye neza, Urucaca rutsinda Marines FC ibitego 2-0 naho Ikipe y’Ingabo ikora icyo yasabwaga, itsinda Police FC mbere yo gushyikirizwa igikombe.
Kiyovu Sports yakunga mu rya Atraco FC?
Atraco FC ni yo kipe yatwaye Rayon Sports na APR FC Igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 13 zaracyihariye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
APR FC yashingiwe ku Mulindi wa Byumba mu 1993, imaze kwegukana Shampiyona y’u Rwanda inshuro 20 mu bikombe 28 byakiniwe kuva mu 1995.
Ubwo iyi kipe yabaga itatwaye Shampiyona, yatwarwaga na Rayon Sports, ariko mu mwaka w’imikino wa 2007/08 si uko byagenze kuko Atraco FC yaziciye mu rihumye ikegukana igikombe mu mwaka yatsinzwemo umukino umwe wa APR FC gusa.
Kuri ubu hategerejwe kureba niba Kiyovu Sports igiheruka mu 1993, yahagarika imyaka 14 yo kwigarurira Shampiyona kw’aya makipe yombi afite abafana benshi mu Rwanda, dore ko kuva mu 2008/09 n’ubundi Rayon Sports na APR FC zongeye kuyobora, iyi kipe yambara ubururu n’umweru igatwaramo ibikombe bitatu naho iy’Ingabo igatwara 11.