Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda hasakaye amakuru avuga ko Sarpong wari umufana ukomeye wa Rayon Sports, wayiteye umugongo ajya gufana ikipe ya APR FC.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Byavugishije benshi, gusa we yavugaga ko muri Rayon Sports imaze imyaka 5 nta gikombe, yahaburiye ibyishimo none yagiye kubishakira muri APR FC.
Mu kiganiro yagiranye na Isibo FM, Sarpong yatangaje ko akimara gusezera mu ikipe ya Rayon Sports, nyir’inzu acumbitsemo yahise amubwira ko yayivamo kuko yari yayimuhaye kuko nawe yari umufana wa Gikundiro.
Yagize ati “Ntabwo namurenganya, kuko ni inzu nini nabagamo, ikwiriye gukodeshwa ibihumbi 200Frw ku kwezi, ariko we yarambwiye ati ujye unyihera 80Frw, rero ntabwo namurenganya kuko ni umufana w’ikipe ya Rayon Sports”.