Abantu batatu barimo umukecuru w’imyaka 72 n’umuhungu we, bafatiwe mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, bafite ibilo 105 by’urumogi ruri mu mifuka, bikekwa ko rwavuye muri Tanzania rugafatwa nyuma y’iminsi ibiri.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Cyimbazi mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire, ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ifatwa ry’aba bantu, ryaturutse ku makuru yakiriye ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, ko hari umugabo winjije mu Rwanda urumogi anyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Kirehe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yagize ati “Akimara kwinjiza mu Rwanda ibyo biyobyabwenge, yabivanye mu Karere ka Kirehe, akomeza yerekeza mu Mudugudu wa Cyimbazi, akagari ka Ntunga mu murenge wa Mwulire wo mu Karere ka Rwamagana.”
SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko nyuma y’uko Polisi imenya aya makuru, yahise itegura igikorwa cyo gufata uwo mugabo w’imyaka 28, ikaza kumufata ku Cyumweru ari kumwe n’umukecuru w’imyaka 72 ndetse n’umuhungu we w’imyaka 38 bari mu nzu yari irimo urwo rumogi rupima ibilo 105.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugore n’umuhungu we, bikekwa ko ari bo nyiri ibi biyobyabwenge, ubu bose yaba bo ndetse n’uwo mugabo warwinjije bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro.