Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeUrukundoRusizi: Umusore birakekwa ko yiyahuye kubera umukobwa yamubenze, agasiga yanditse ibaruwa yashenguye...

Rusizi: Umusore birakekwa ko yiyahuye kubera umukobwa yamubenze, agasiga yanditse ibaruwa yashenguye imitima ya benshi

Umusore witwa Ishimwe Ramazani wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, wari ufite imyaka 24 y’amavuko, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, nyuma y’uko umukobwa amwanze kubera ko nawe afite undi mukunzi. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Nk’uko amakuru abivuga umurambo w’uyu musore wari ukiri muto wabonywe mu mugozi yapfuye, ariko ngo yari yasize yanditse urwandiko rusa n’urusobanura impamvu yahisemo kwiyambura ubuzima. 

Uru rupapuro yanditse yavugaga ko kubengwa n’uwo mukobwa yakundaga bingana no gupfa akaba ariyo mpamvu bikekwa ko yaba yiyahuye. 

Muri iyo baruwa Ishimwe Ramadhan yabanje kwandika, yanditse yibaza impamvu agerageza gukunda ariko ntibimuhire, ndetse n’ibindi ageragezamo amahirwe ntibimukundire.  

Amakuru ahari ni uko yakundaga uwo mukobwa cyane, ndetse ngo no mu minsi yashize yari aherutse kumwereka papa we. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bugarama Bacabaseme Jean Claude yavuze ko saa tatu n’igice za mugitondo ari bwo bamenye ko Ishimwe yimanitse mu mugozi.  

Ati “Yasize agapapuro avuga ko yiyahuye kubera umukobwa wamubenze. Uwo mukobwa ni we wamubonye bwa mbere”. 

Icyakora hari andi makuru avuga ko uwo mukobwa yakundaga nawe yari afite undi musore akunda uba mu Mujyi wa  Kigali.  

Ubuyobozi bugira inama abakundana ko mu gihe hagize uwanga undi, umuti atari ukwiyahura, kuko aba ashobora kubona undi bakundana. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights