Umunyamakuru wa RBA, Rugangura Axel, yavuze ko yakiriye amakuru avuga ko umukino wa 1/2 wo kwishyura uhuza Bugesera FC na Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro, warangiriye hanze y’ikibuga.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Yashimangiye ko ku rwego rwa 95%, Gikundiro itsinda, ikazakina umukino wa nyuma.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro izasuramo Bugesera FC, yagaruye myugariro Bugingo Hakim na Mitima Isaac bari bamaze imikino ibiri badakina kubera imvune.
Aba bakinnyi bakoranye n’abandi imyitozo ya nyuma yabaye ku wa Mbere, tariki 22 Mata 2024 mu Nzove.
Gikundiro ikomeje kwitegura Bugesera FC mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki 23 Mata 2024 saa 15:00 mu Karere ka Bugesera.
Umukino ubanza Bugesera FC yatsindiye Rayon Sports i Kigali igitego 1-0 cya Ruhinda Farouk.
Nyuma y’imyitozo, Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yatangaje ko intego ari ukwegukana iki gikombe, asaba abafana kuzaherekeza ikipe ari benshi.
Yagize ati “Kuva nagera aha natoje imikino itanu hanze ya Kigali kandi nayitsinze yose. Ndifuza kujyana iyi kipe ku mukino wa nyuma kandi nkegukana igikombe kuko gukora ayo mateka mu ikipe y’abafana ni ingenzi kuri njye. Turabakeneye. Nibaze kuko dufite inshingano zo kubaha ibyishimo.”
Kwinjira kuri uyu mukino ni 3000 Frw ahasanzwe, ibihumbi 10 Frw ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Aya makipe kandi aheruka guhura mu mpera z’icyumweru mu mukino w’umunsi wa 27 shampiyona, warangiye Gikundiro yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.
Rayon Sports iri gushaka uko yakwisubiza iki gikombe yegukanye umwaka ushize w’imikino itsinze mukeba APR FC igitego 1-0 cya Ngendahimana Eric, mu gihe Bugesera FC ishaka gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere mu mateka.