Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeImikinoRPL: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Muhazi FC mu gihe APR...

RPL: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Muhazi FC mu gihe APR FC bikomeje kwanga kubona amanota atatu

Shampiyona y’u Rwanda Rwanda Premier League igeze ku munsi wa 21 aho imikino yose iteganyijwe kuba kuva tariki 14 kugeza tariki 16/03/2025.

Imikino ifungura umunsi wa 21 yatangiye tariki 14 werurwe 2025 ahakinwe imikino ibiri.
Umukino wa mbere wahuje Gorilla FC yari yakiriye Muhazi United FC mu gihe umukino wa Kabiri wagomba guhuza Gasogi United FC na APR FC.

Umukino wa Gorilla FC na Muhazi United FC ntiwari woroshye nyuma y’uko Gorilla FC yari yatsinzwe na Mukura Victory Sports ku munsi wa 20 mu gihe Muhazi United FC yari yanganyije na Police FC 1-1. Gorilla FC yaje ishaka Gutsinda uyu mukino kugira ngo ukomeze kuguma mu makipe ane ya mbere,kuko Gutsindwa uyu mukino byashoboraga kuyikura mu makipe ane ya mbere. Mu gihe Muhazi United FC nayo yashakaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ive mu makipe ashobora kuba yamanuka.
Gorilla FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 2

Nyuma y’iki gitego, amakipe yombi yakomeje gushaka uko yabona ibindi bitego ariko igice cya mbere kirangira nta kipe ishoboye kongera kubona igitego.

Mu gice cya Kabiri

Mu gice cya Kabiri amakipe yombi yagarutse ashaka uko yabona igitego ku mpande zombi, Muhazi United FC ishaka uko yagombora igitego yari yatsinzwe ndetse na Gorilla FC nayo ishaka uko yabona ikindi gitego gushimangira intsinzi.
Ku munota wa 68 Gorilla FC ibufashijwemo na Nduwimana Frank yabonye igitego cya Kabiri,maze ikomeza gushimangira intsinzi kuko byasabaga Muhazi United FC gutsinda ibitego bitatu kugira ngo ibone amanota atatu cyangwa ibitego bibiri ngo ibone inota rimwe.

Nyuma y’icyo gitego cya Kabiri cya Gorilla FC nta kindi gitego cyabonetse mu gice cya Kabiri. Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu yinyongera nayo yarangiye ntacyo itanze. Maze Gorilla FC yegukana amanota atatu y’umunsi wa 21 ifata umwanya wa 3 w’agateganyo.

Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho undi mukino nawo wari witezwe n’abakunzi benshi ba Ruhago nyarwanda. Ni umukino wahuje Gasogi United FC na APR FC.

Uyu mukino mbere y’uko uba Umuyobozi wa Gasogi United FC Kakoza alias KNC yari yatangaje ko agomba kwihorera kuri APR FC kuko yavugaga ko APR FC yamukuyemo mu gikombe cy’Amahoro kubera abasifuzi. Yari yahize kuyitsinda.

Ni umukino watangiye Ku isaha ya Saa moya z’ijoro(19H00).

Ni umukino wari uyobowe n’abasifuzi mpuzamahamanga bayobowe na Abdourkarim.

APR FC nyuma yo kunganya na Rayon Sports FC ikaguma ku mwanya wa Kabiri aho irushwa amanota abiri,wari umwanya wo gutsinda uyu mukino kugira ngo ifate umwanya wa mbere byagateganyo mu gihe Rayon Sports FC igomba gukina na As Kigali FC.
Gusa ayo mahirwe APR FC ntiyashoboye kuyabyaza umusaruro kuko Gasogi United FC nayo yari yaje yakaniye umukino kuko yavugaga ko yatsinzwe n’umusifuzi mu gikombe cy’Amahoro.

Ni umukino warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi. Gusa zitagize icyo zitanga ku mpande zombi. Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ishoboye kubona igitego ari 0-0.

Mu gice cya Kabiri

Mu gice cya Kabiri Gasogi United FC yahise ikora impinduka, ndetse ni nako APR FC nayo yakoze impinduka, ariko impinduka amakipe yombi yakoze ntacyo yigeze atanga kuko iminota 90 yarangiye nta kipe ibonye igitego. Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu nayo yarangiye nta kipe ibonye igitego. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0. APR FC iguma ku mwanya wa Kabiri aho iri kurushwa inota rimwe na Rayon Sports FC ya mbere itarakina umukino w’umunsi wa 21. Mu gihe Rayon Sports FC yatsinda yahita irusha APR FC amanota ane.mu gihe shampiyona isigaje imikino 9 ngo irangire.

Uko indi mikino y’umunsi wa 21 iteganyijwe

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights