Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 37 yishe umugore we umurambo awuhisha mu muvure aza gufatirwa i Kayonza arimo guhunga.
Ibi byabereye mu Kagari ka Cyunuzi, Umurenge wa Gatore, mu ijoro ryakeye ariko amakuru amenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Abaturage baturanye n’uyu muryango baravuga ko bataramenya icyateye uyu mugabo kwica umugore we Nyiransabimana Jeanne, ngo kuko bari basanzwe babana neza ku buryo baherukaga gushwana mu myaka ibiri ishize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore Iyamuremye Antoine yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko babimenye Saa tatu z’amanywa ubwo bahuruzwaga n’abaturanyi.
Ati “Saa tatu abaturage baduhamagaye batubwira ko bagiye mu rugo rwa Nyakwigendera bagiye kumubaza uko yaramutse, bagezeyo basanga amaraso menshi muri urwo rugo barayakurikirana basanga mu muvure harimo umurambo worosheho ibindi bintu bashakisha umugabo we baramubura.”
“Nuko natwe tuba turahageze duhamagaye telefone y’umugore hitaba umugabo we, tumubaza aho ari atubwira ko ari aho hafi, twongeye kumuhamagara atubwira ko atari aho hafi dukoresha undi muntu amubwira ko ari i Kayonza duhita tuvugana n’inzego z’umutekano zaho baramufata, ubu niho afungiye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibihamya bafite by’uko yamwishe yarabiteguye ngo ni uko yabanje gutira umuvure akabeshya ko agiye kujya yenga inzoga nyamara atari asanzwe abikora.
Nyiransabimana Jeanne asize abana batatu, yari umujyanama w’ubuzima ndetse akaba n’umuririmbyi mu itorero rya ADEPR.