Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 yiyemeje gukomeza kwirwanaho kugeza igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye...

M23 yiyemeje gukomeza kwirwanaho kugeza igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye ibiganiro

M23 binyuze mu mugaba mukuru wayo, yavuze ko nubwo ibizi neza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butazemera ibiganiro ariko yiteguye gukomeza kwirwanaho no gutakamba kugeza ubwo inzira y’amahoro igezweho. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ibi biri mu bikubiye mu kiganiro Gen Sultan Makenga, umugaba w’Ingabo za M23 yahaye ikinyamakuru Mama Urwagasabo. 

Muri iki kiganiro, Gen Sultan Makenga avuga ko M23 ntawe igabaho ibitero, nta n’uwo bashaka gutera ahubwo icyo bakora ari ukwirwanaho. 

Gen Makenga yagize ati: “Turabizi ijana ku ijana ko Guverinoma ya Kinshasa izashaka ko ibintu bikemuka mu mahoro. Ubwo rero natwe tuzakomeza kwirwanaho mu bushobozi dufite kandi turinde abo turi kumwe nabo. 

“Dufite Abarundi, FDLR, abandi bitwa ba Wazalendo. Nukenera kubabona urababona hariya.” 

“Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, biratekanye. Hari ibikorwa by’ubumwe bw’u Burayi biri gukorerwa hano. Hari ONG nyinshi zikorera hano.” 

M23 ivuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharaniea Demokarasi ya Congo nta mahoro ishaka ndetse biteguye gukomeza kwirwanaho igihe batewe. 

Gen Sultan Makenga abajijwe niba bateganya kuzahirika ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu ntambara, Yagize ati: “Tuzakomeza gutakamba dusaba ko ibintu byakemuka mu nzira y’amahoro, kugeza igihe ibibazo bizakemukira.” 

Amakuru yo ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko M23 yamaze kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo. 

Nyuma yo kugabwaho ibitero na FARDC n’abambari bayo, abasirikare ba M23 bahise birwanaho birukana izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Abasirikare ba M23 binjiye aho bita Kabingo na Kamatende bakomeza aho bita Kaburi, Ku biko.  

Aha habereye imirwano idakanganye gusa byasize ibirindiro bibiri by’Abarundi na FDLR bitwitswe. Nyuma yo kurasa aha bakomeje muri Rumbishi. 

M23 yavuze ko nta gace na kamwe mu two igenzura yigeze yamburwa n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitandukanye n’ibimaze iminsi bivugwa wise “ikinyoma”. 

Andi makuru

Igitekerezo 1

  1. Njye ndabumva,mukomeze murwanire uburenganzira bwanyu imiryango yanyu nabaturage ba Kongo muri rusange,kuko ntamahoro azaboneka mugihe leta igishyize imbere amacakubiri nubwicanyi ndengakamere bushingiye kumoko(Genocide)kwifatanya nabagenocidairi basize bahekuye urwanda umugambi baracyawukomeje,leta mbona ishaka amahoro yafata interahamwe ,ikazishyikiriza ubutabera bagahanirwa ibyo bakoze,abere bagacyurwa iwabo,hakimakazwa ubumwe bwabakongomani

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights