Mu Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuwa 16 Werurwe 2024 habereye urugomo rwaje no kuviramo urupfu uwitwa Niyonsenga Fabien.Â
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Niyonsenga Fabien w’imyaka 26, yatewe icyuma n’abasore babiri bacyekwa aribo, Hatangimana Fidèle w’imyaka 28 afatanije na Dushimimana Emmanuel w’imyaka 19. Bahise batabwa muri yombi bose.Â
Amakuru avuga ko aba bombi barwanye bapfa umukobwa ukora mu kabari bari bari kunyweramo bikarangira Niyonsenga Fabien atewe icyuma.Â
Niyonsenga Fabien yajyanwe ku kigo nderabuzima igitaraganya, agezeyo yoherezwa ku bitaro bikuru bya Remera Rukoma ariko biba ibyubusa ahasiga ubuzima.Â
Amakuru kandi akomeza avuga ko uyu musore wakomokaga mu karere ka Ngororero, yitabye Imana amaze amezi atatu gusa ashakanye n’umugore we babanaga.Â