Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruRIP Niyonsenga! Umusore witwa Niyonsenga wari umaze amezi atatu ashatse umugore yatewe...

RIP Niyonsenga! Umusore witwa Niyonsenga wari umaze amezi atatu ashatse umugore yatewe icyuma arapfa azizwa inkumi

Mu  Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuwa 16 Werurwe  2024 habereye urugomo rwaje no kuviramo urupfu uwitwa Niyonsenga Fabien. 

Niyonsenga Fabien w’imyaka 26, yatewe icyuma n’abasore babiri bacyekwa aribo, Hatangimana Fidèle w’imyaka 28 afatanije na Dushimimana Emmanuel w’imyaka 19. Bahise batabwa muri yombi bose. 

Amakuru avuga ko aba bombi barwanye bapfa umukobwa ukora mu kabari bari bari kunyweramo bikarangira Niyonsenga Fabien atewe icyuma. 

Niyonsenga Fabien yajyanwe ku kigo nderabuzima igitaraganya, agezeyo yoherezwa ku bitaro bikuru bya Remera Rukoma ariko biba ibyubusa ahasiga ubuzima. 

Amakuru kandi akomeza avuga ko uyu musore wakomokaga mu karere ka Ngororero, yitabye Imana amaze amezi atatu gusa ashakanye n’umugore we babanaga. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights