Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeUrukundoRIP Aisha! Umugore yahise afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima nyuma y’ibyo umugabo...

RIP Aisha! Umugore yahise afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima nyuma y’ibyo umugabo we yari amufashe ari gukora.

Umugore wo muri Zimbabwe uba muri Afurika y’epfo,yiyahuye nyuma yo gufatirwa mu buriri asambana n’umukozi ukorana n’umugabo we,kuwa Gatatu w’icyumweru gishize. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

H-Metro yatangaje ko uyu mugore uzwi ku izina rya Mai Aisha yafashwe asambana n’umugabo ukorana nw’umugabo we witwa Madzibaba. 

Bombi batuwe umujinya n’umugabo wa Mai Aisha, witwa Baba Aisha, n’inshuti ze bamaze gufatwa. 

Baba Aisha yavuze ko yumvise uyu mugenzi we bakorana avuga ko agiye kujya kugura sima birangira agiye iwe gusambana. 

Mai Aisha yagerageje guhakana ko yasambanye n’uyu mugabo ahubwo yemeza ko yinjiye iwe aje gukora itara ryo mu rugo. 

Nyuma yo gushwana,madamu Mai Aisha yiyambuye ubuzima bwe bukeye. Baba Aisha, wababajwe cyane n’ibyabaye,yavuze ko yashwanye n’uyu mugore we,amusaba kumuvira mu rugo akajya iwabo. 

Uyu mugabo ngo yageze n’aho ajya kumugurira itike ya bisi, amusaba ko nataha atamusanga mu rugo rwe,ariko avuye ku kazi asanga yiyahuye. 

Baba Aisha asobanura ibyabaye,yavuze ko yabonye icupa ryuzuye uburozi iruhande rw’umurambo w’uyu mugore we,n’urwandiko ruvuga uko yiyahuye. 

Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’uku gushwana n’umugore we bikamuviramo kwiyahura,yasigaranye igihombo n’urujijo. 

Mai Aisha yasize umukobwa we w’imyaka itanu, ubana na nyirakuru. 

Umugabo we yagize ati: “Ntabwo namukubise ariko nifuzaga ko yasubira iwabo mu rugo,ajyanye na Bus ya DC,yo ku wa gatatu.” 

Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore we yiyahuye atarabwira iwabo ko yamufashe asambana. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights