Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi 2024, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaciye amarenga y’uko yamaze kunoza umugambi imaze igihe kirekire ifite wo gushoza intambara ku Rwanda.
Ni ibigaragarira mu itangazo RDC yasohoye nyuma y’iminsi itatu mu nkambi y’impunzi ya Mugunga iherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma harashwe ibisasu byahitanye abantu imirwano 16, abarenga 30 barakomereka.
Nyuma y’iki gitero Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashinje Ingabo z’u Rwanda kuba ari zo zarashe biriya bisasu; ibirego Guverinoma y’u Rwanda iheruka kwamagana yivuye inyuma.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu itangazo rya yo ryo kuri uyu wa Mbere rishinja Ingabo z’u Rwanda kuba ari zo zarashe biriya bisasu Kinshasa ivuga ko byarasiwe i Karuba, agace ivuga ko kagenzurwa na zo.
Ibisasu bitanu ni byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko byarashwe.
Yanavuze ko atari ubwa mbere u Rwanda rurasa ibisasu ku butaka bwayo; ngo kuko mu mezi atatu ashize Ingabo zarwo zabikoze kenshi.
Mu bisasu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja RDF kurasa harimo ibyarashwe i Mugunga ku wa 2 no ku wa 7 Gashyantare
Ni igitero RDC ivuga ko drones za RDF zagabye ku kibuga cy’indege cya Goma ku wa 22 Gashyantare ndetse n’igisasu ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zarashe mu gace ka Nzulo mu burengerazuba bwa Goma ku wa 18 Werurwe.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaciye amarenga y’uko yaba igiye gushyira mu bikorwa umugambi wo gutera u Rwanda.
Mu Ukuboza umwaka ushize Perezida Félix Antoine Tshisekedi yahaye abaturage be isezerano ry’uko azasaba Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye uburenganzira bwo gutera u Rwanda.
Ni Tshisekedi ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza wavuze ko ateganya kurasa i Kigali ari i Goma.
Mbere y’aho kandi uyu mugabo yari yaratangaje ko afite umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Paul Kagame yita umwanzi rukumbi igihugu cye gifite.
Tshisekedi mu biganiro amaze iminsi aha ibitangazamakuru mpuzamahanga; yakunze kugaragaza ko ashyize imbere gahunda yo gukemura amakimbirane afitanye n’u Rwanda mu mahoro nk’amahirwe ya nyuma; byananirana agahitamo gushoza intambara.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, yabwiye abaturage b’iki gihugu by’umwihariko abavuye mu byabo ko igomba gukoresha ingufu zose zibaho mu rwego rwo kubarinda no kurengera ubusugire bwa kiriya gihugu gifite ibibazo uruhuri.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi yateguje guha “igisubizo gikwiriye” abo ivuga ko bagaba ibitero ku baturage bayo.
Iti: “Guverinoma ya RDC irizeza abaturage ba Congo by’umwihariko abavuye mu byabo ko izakoresha ingufu zose mu rwego rwo kubarinda no kurinda ubusugire bwa Congo”.
“Ku bw’ibyo, ingamba zihutirwa zamaze gufatwa mu rwego rwo gucunga umutekano w’abavuye mu byabo ndetse no kwigarurira uduce turi mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda. Igisubizo gikwiye kizagenerwa abibasira abaturage b’abanyamahoro biregagije uburenganzira bwa muntu. Bazanabibazwa imbere y’ubutabera mpuzamahanga”.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi yatangaje ko ishobora kuva muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda bigamije kuyunga n’u Rwanda; mbere yo gushyira igitutu kuri Perezida João Lourenço wa Angola imusaba “gufata inshingano zose”.