Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko nta bimenyetso zari zifite ubwo zashinjaga ingabo z’u Rwanda RDF na M23 kurasa ku nkambi ya Mugunga iherereye mu Mujyi wa Goma.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni nyuma yuko Tariki ya 3 Gicurasi 2024, igisasu cyaguye muri iyi nkambi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyica abayihungiyemo bagera kuri 16, abandi bagera kuri 30 barakomereka.
Nubwo nta perereza ryari ryagakozwe, umuvugizi w’Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller, yihutiye gushinja Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare muri iki gitero.
Uwo munsi, Miller yagize ati “Amerika yamaganye bikomeye igitero cy’uyu munsi cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23, ku nkambi y’abimuwe mu byabo ya Mugunga mu burasirazuba bwa RDC. Cyateye impfu z’abagera ku icyenda n’inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n’abana.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze Miller, amusobanurira ko Ingaboza RDF zidashobora kugaba igitero ku nkambi y’impunzi, ahubwo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashakira mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Yagize ati “Ibi biratangaje Matthew, mwageze mute kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy’ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y’abimuwe mu byabo. Mushakire ubu bugizi bwa nabi kuri FDLR na Wazalendo bitemewe n’amategeko, bifashwa na FARDC.”
Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024, Miller yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyari cyerekeye ku ruhande Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihagazemo ku bibazo biri mu bihugu bitandukanye, abazwa ku kirego igihugu cye cyageretse ku Rwanda.
Yabwiye itangazamakuru ko nta gushidikanya, iki gitero cyagabwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na M23, nubwo yahise agaragaza ko nta bimenyetso abifitiye, kuko yahise asaba ko u Rwanda kwikorera iperereza, rukagaragaza abakigizemo uruhare.
Yagize ati “Rwose igitero cyagabwe ku nkambi y’abahungiye imbere mu gihugu ya Mugunga cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23. Leta y’u Rwanda igomba gukora iperereza kuri iki gikorwa kibi, ikakiryoza abakigizemo uruhare. Ibyo twabivuze mu buryo busobanutse.”
Ni igisubizo giteye kwibaza kuko Amerika, nk’igihugu gishinja u Rwanda, yakabaye yarakoze iperereza kuri iki gitero, ikagaragaza abo ihamya ko bakigizemo uruhare, aho gusaba u Rwanda kwikorera iperereza.