Mu minsi yashize, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gutangaza ko hari intambara iri gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Ibi yabivuze ashinja u Rwanda kugerageza guhungabanya umutekano w’u Burundi binyuze mu mutwe wa RED-Tabara, ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Perezida Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizewe yerekana ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi.
Yagize ati: “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Ibi birego bikomeje gutangwa n’ubuyobozi bw’u Burundi nubwo nta bimenyetso bifatika bwashyize ahagaragara.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwakomeje gushimangira ko rudafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Burundi ndetse ko ibiganiro byo kuzahura umubano w’ibihugu byombi bikomeje.
U Rwanda n’u Burundi bifitanye amateka ahuriweho, kuko ari ibihugu byasangiye ubwami bw’igihe cyashize ndetse bifite umuco wenda gusa.
Nyamara, kuva mu myaka yashize, umubano w’ibihugu byombi wahoragamo agatotsi, aho buri ruhande rushinja urundi gukorana n’imitwe iruhungabanyiriza umutekano.
Ku ruhande rw’u Burundi, rwagiye rushinja u Rwanda gucumbikira impunzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye, mu gihe u Rwanda narwo rushinja u Burundi guha ubufasha umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano warwo.
Mu mateka, ibihugu byombi byigeze kugirana ubushyamirane bukomeye, ariko nta n’umwe wahakuye inyungu. Intambara hagati y’u Rwanda n’u Burundi ntiyaba igisubizo ku kibazo kiri hagati yabo, ahubwo yakongera umutekano muke mu karere kamaze igihe gahura n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro.
Mu gihe haba intambara hagati y’u Rwanda n’u Burundi, igihugu cyayisohokamo gihagaze neza ni u Rwanda, bitewe n’impamvu zitandukanye:
Imiterere y’Igisirikare: U Rwanda rufite igisirikare cyubatse neza, gifite ubunararibonye bw’intambara zifashishije ikoranabuhanga n’ubutasi buhanitse.
Ingabo z’u Burundi, nubwo zitabwaho na Leta, ntizifite ubushobozi bwo guhangana n’iza RDF mu gihe cy’intambara ishingiye ku bumenyi n’ibikoresho.
Ubukungu n’Ubushobozi bwo Gutunga Igisirikare: U Rwanda rufite ubukungu butajegajega ugereranyije n’u Burundi.
Kuba igihugu gifite ubushobozi bwo gutunga igisirikare cyacyo mu gihe kirekire, bigira uruhare mu kwihagararaho mu gihe haba intambara.
Inkunga Mpuzamahanga: U Rwanda rufite imikoranire myiza n’ibihugu bikomeye, ndetse rushyigikiwe n’imiryango mpuzamahanga, ibyo bikaba byatuma rutabona igitutu cy’umuryango mpuzamahanga nk’icyo u Burundi bwahura nacyo.
Ku rundi ruhande ariko, Intambara hagati y’u Rwanda n’u Burundi yagira ingaruka mbi ku karere kose:
Ubukungu: Akarere kose kashobora guhura n’ihungabana ry’ubukungu, dore ko ibihugu bikorana ubucuruzi n’itumanaho hagati yabyo.
Impunzi: Abaturage bashobora guhunga ari benshi, bakajya mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda n’u Burundi.
Gukomeza umutekano muke muri RDC: Mu gihe ibihugu byombi byahanganye, RDC yakomeza kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro, bikabangamira amahoro muri ako gace.
Hakenewe ibiganiro byimbitse hagati y’u Rwanda n’u Burundi kugira ngo ibibazo biri hagati yabyo bikemurwe mu mahoro.
Uburyo bwonyine bwo gukemura aya makimbirane ni ukubwizanya ukuri, kwirinda gutanga ibirego bidafite ishingiro no gushaka umuti urambye binyuze mu biganiro by’ubwumvikane.
Guhangana cyangwa kwishora mu ntambara ntibifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi, ahubwo bishobora gukomeza guhungabanya amahoro mu karere kose.