Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeRDC: Nyuma yo gutangaza icyo igiye gukorera ingabo za SADC!  M23 yatanze...

RDC: Nyuma yo gutangaza icyo igiye gukorera ingabo za SADC!  M23 yatanze ihumure kubaturage igira icyo ibizeza

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa FDLR, FARDC, Wagner, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bongeye gutera ibirindiro bya M23 ndetse no muduce dutuwe n’abaturage.

Ibi bitero byagabwe muri Localité ya Mushaki, Karuba no mu nkengero zaho, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni ibitero byagabwe igihe cyi isaha ya saa saba (1:00 pm), zo kugicamunsi, cyo kuri uyu wa Kane, tariki 28 Ukuboza 2023.

Amakuru yizewe avuga ko leta ya Kinshasa, n’abambari bayo, bakoresheje i Mbunda nini zarutura ndetse n’into zumvikana cyane mu gace ka Mushaki na Karuba, ukomeza Umuhanda ugana i Sake.

Aya makuru yanemejwe n’umuvugizi wa M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho yagize ati: «Bidasanzwe ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta, barimo Ingabo z’u Burundi, FDLR, Wagner, FARDC na Wazalendo, bagabye ibitero ahatuwe n’abaturage benshi, muri Karuba na Mushaki».

Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko: «Abaturage bishwe barashwe na FDLR, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FARDC. Tumaze kubona abasivile bane (4), ba komeretse abandi ba buze ndetse n’abandi bahunze. Gusa M23 ikomeje kwirwanaho no kurwanirira abaturage ndetse n’ibyabo».

Kuva kuri uyu wa Kabiri, w’iki Cyumweru, turimo hubuye imirwano ihuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa y’uburira mu nkengero za Sake. Kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Ukuboza 2023, iriya mirwano yongeye k’umvikana mu nkengero z’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano yarimo ibera mu misozi ya Grupema ya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo. Iyi ntambara yongeye gukomera mugihe ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo SADC, zageze ku butaka bwa RDC, aho zije ku rwanya umutwe wa M23.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights