Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeRDC: AFC/M23 bakoze urugendo rugamije kubohoza igihugu

RDC: AFC/M23 bakoze urugendo rugamije kubohoza igihugu

Barikumwe na General Sultan Makenga, none kuwa gatandatu tariki ya 20 Mata 2024; hakozwe urugendo rugamije kubohora Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, ni urugendo rwabereye mubice byose bigenzurwa na M23.

Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, abinyujije kurukuta rwe rwa X yavuze ko uru rugendo rwa kozwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mata 2024 kandi ko uru rugendo rwari ruyobowe na Corneille Nangaa, umuhuza bikorwa wa Alliance Fleuve Congo (AFC).

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bugira buti: “Kuri ubu, turi mu rugendo rwo kubohoza Repubulika iharanira  demokarasi ya Congo, rurakomeje, ruyobowe n’umuhuza bikorwa Corneille Nangaa hamwe n’abayobozi bashya bavuye mu mahugurwa.”

Kanyuka yakomeje agira ati : “Dufite icyerekerezo kimwe cy’ejo hazaza heza kuri buri Munyekongo, turatera imbere kubyo twiyemeje, turabyishimira kandi twerekana amahame ya demokarasi, ubuvandimwe, uburinganire, ubwisanzure no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Uru rugendo bakaba barutangiriye mu bice bya Nyongera ahari hagize igihe habera amahugurwa, bakomeza bagana muri centre ya Rutshuru ahari ibiro bikuru bya teritware ya Rutshuru, igenzurwa n’Ingabo za M23/AFC.

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza buvuga ko urugendo rwa kozwe n’ihuriro rya AFC ruyobowe na Corneille Nangaa rushingiye ku byiringiro no kwihangana kwa baturage ba Congo, biyemeje kubaka ejo hazaza aho amahame ya Repubulika nshya azaba meza kuri buri wese.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights