Barikumwe na General Sultan Makenga, none kuwa gatandatu tariki ya 20 Mata 2024; hakozwe urugendo rugamije kubohora Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, ni urugendo rwabereye mubice byose bigenzurwa na M23.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, abinyujije kurukuta rwe rwa X yavuze ko uru rugendo rwa kozwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mata 2024 kandi ko uru rugendo rwari ruyobowe na Corneille Nangaa, umuhuza bikorwa wa Alliance Fleuve Congo (AFC).
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bugira buti: “Kuri ubu, turi mu rugendo rwo kubohoza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, rurakomeje, ruyobowe n’umuhuza bikorwa Corneille Nangaa hamwe n’abayobozi bashya bavuye mu mahugurwa.”
Kanyuka yakomeje agira ati : “Dufite icyerekerezo kimwe cy’ejo hazaza heza kuri buri Munyekongo, turatera imbere kubyo twiyemeje, turabyishimira kandi twerekana amahame ya demokarasi, ubuvandimwe, uburinganire, ubwisanzure no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
Thousands are on side of good history! Last year I heard of 40000 thousand killers trained by @fatshi13_ two months later, the killers were released to do what they were trained for. Few times in clashes with lions, we never hear them any longer. There is something about being on… pic.twitter.com/6XilfAsEiF
— Manzi Willy (@RealManziWilly) April 20, 2024
Uru rugendo bakaba barutangiriye mu bice bya Nyongera ahari hagize igihe habera amahugurwa, bakomeza bagana muri centre ya Rutshuru ahari ibiro bikuru bya teritware ya Rutshuru, igenzurwa n’Ingabo za M23/AFC.
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza buvuga ko urugendo rwa kozwe n’ihuriro rya AFC ruyobowe na Corneille Nangaa rushingiye ku byiringiro no kwihangana kwa baturage ba Congo, biyemeje kubaka ejo hazaza aho amahame ya Repubulika nshya azaba meza kuri buri wese.