Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeImikinoRayon Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro ariko ntiyagicyura kubera ibyakibayeho bamaze kugiha abakinnyi...

Rayon Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro ariko ntiyagicyura kubera ibyakibayeho bamaze kugiha abakinnyi b’iyi kipe

Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Rayon Sports y’Abagore (Rayon Sports WFC), yegukanye igikombe cy’Amahoro kiri mu marushanwa akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse iranagishyikirizwa ariko birangira itagitahanye, kuko yagisubije FERWAFA nyuma y’uko gishwanyaguritse kimaze guhabwa abakinnyi. 

Iyi kipe ya Rayon Sports WFC, yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro yayo ya mbere nyuma yo kunyagira Indahangarwa WFC ku mukino wa nyuma ibitego 4-0, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024. Ubwo ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Rayon Sports y’abagore ndetse bari kwishimira iki gikombe, cyatangiye gushwanyagurika ndetse ibice byacyo bitangira gutandukana. 

Ibi byabaye byatumye abari bahagarariye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bafata umwanzuro wo kugisubizayo bakazabashakira ikindi. 

Uretse aka gashya karanze uyu munsi, nanone Mukandayisenga Jeanine watsindiye Rayon Sports ibitego bine muri uyu mukino, byarangiye adacyuye umupira nk’uko biteganywa ku mukinnyi watsinze ibitego biri hejuru ya bitatu mu mukino umwe, ahubwo abwirwa ko bitari byateganyijwe. 

Gusa ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC bwo bwahise bufata icyemezo, abari ari bwo bumwiherra umupira wo kuzajya yibukiraho ko byibuze yatsinze ibitego biri hejuru ya bitatu ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. 

Iyi kipe ya Rayon Sports WFC yatwaye igikombe cy’Amahoro kiyongera ku cya Shampiyona, mu gihe uyu mwaka ari wo wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights