Shampiyona y’u Rwanda ikomeje gukomeza gushyu cyane, aho buri mukino uba ari ingenzi cyane mu guhatanira igikombe.
Mu mukino w’umunsi wa 23 wabaye uyu munsi, ikipe ya Marines FC yahagaritse Rayon Sports, mu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, ibintu byahise bihindura isura y’urutonde rusange, aho APR FC yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi, Marines FC, yakiriye Rayon Sports ku kibuga cyayo cy’i Rubavu, yitwara neza kuva umukino utangiye.
Byasabye umunota wa 11 gusa kugira ngo Nkundimana Fabio afungure amazamu ku ruhande rwa Marines FC.
Uyu musore yateye ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina, umupira uca ku munyezamu Khadime Ndiaye wa Rayon Sports, uruhukira mu nshundura. Byari ibihe byiza ku bafana ba Marines bari bashyigikiye ikipe yabo ku buryo bukomeye.
Rayon Sports ntiyacitse intege kuko ku munota wa 31, umukinnyi wayo w’inyuma Prinsse Junior Elenga-Kanga yishyuriye icyo gitego, nyuma yo gutsinda ku mupira wari watewe mu buryo bwiza, urangira igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kugaragaza ishyaka ku mpande zombi. Marines FC yongeye kuyobora umukino ku munota wa 57, ubwo Rugifayabo Hassan yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uca hejuru ya Ndiaye ntiyawugeraho, ujya mu izamu rya Rayon Sports.
Uyu munyezamu wakunze kugaragaza intege nke muri uyu mukino, yatumye abafana ba Gikundiro bongera kugira impungenge.
Ariko Rayon Sports ntiyaretse umukino ngo uyigendane. Ku munota wa 69, nyuma ya koruneri yatewe neza na Muhire Kevin, myugariro Youssuf Diagne yazamutse mu kirere atsinda igitego cyari gikomeye cyayihesheje kunganya.
Ni igitego cyashimishije abafana ba Rayon Sports, ariko kitari gihagije kugira ngo basubirane umwanya wa mbere bari bafite mbere y’uyu mukino.
Mu gihe Rayon Sports yari irimo gusangira amanota na Marines FC, ikipe ya APR FC yari i Bugesera ikina n’ikipe ya Bugesera FC.
Umukino wabaye ukomeye, ariko ku munota wa 10 gusa Cheikh Djibril Ouattara yatsinze igitego rukumbi cyatumye APR FC ibona intsinzi y’amanota atatu.
Ni intsinzi yatumye Nyamukandagira ifata umwanya wa mbere ku nshuro ya mbere kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira.
Kugeza ubu, APR FC ifite amanota 48, ikarusha inota rimwe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47.
Ni isiganwa rikomeye hagati y’izi kipe zombi ziri guhatanira igikombe cya shampiyona, aho umukino umwe gusa ushobora guhindura byinshi ku ishusho y’urutonde rusange.