Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomeAndi makuruPolisi yarashe mu cyico umugabo w’imyaka 34 wiyitaga Yesu n’Imana nyuma y’ibyo...

Polisi yarashe mu cyico umugabo w’imyaka 34 wiyitaga Yesu n’Imana nyuma y’ibyo yari amaze gukora

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025, inzego z’umutekano muri Leta ya Florida zarashe zinica umugabo w’imyaka 34 witwa Wayne Volz, nyuma yo guteza umutekano muke mu rugo rw’ababyeyi be ndetse no kurwanya inzego z’umutekano. 

Nk’uko byatangajwe na Grady Judd, umuyobozi wa polisi mu gace ka Polk, Volz yabanje kugira imyitwarire idasanzwe mu rugo aho yashyamiranye n’ababyeyi be, agafata nyina ku ngufu akoresheje imbunda.  

Umubyeyi (Se), wagerageje gutabara, nawe yamugabyeho igitero cy’urugomo amuhirika hasi. 

Volz ntiyagarukiye aho kuko yafungiraniye ababyeyi be mu nzu abambura telefoni, atangira kuvuga amagambo agaragaza ko yaba afite ibibazo byo mu mutwe cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.  

Yatangaje ko ari “Yesu n’Imana”, avuga ko nyina ari “Satani”, ibintu byateye ubwoba ababyeyi be. 

Umubyeyi we (Se) yamwinginze amusaba ko yamureka akajya ku kazi ke mu mujyi wa Bartow, maze Volz amwemerera ariko amuha gasopo ko bazajyana, kandi ko namugezayo azica abantu benshi. 

Igihe base yahageraga ku kazi, yahise atabaza bagenzi be, maze batumiza polisi. Polisi imaze kugera aho byabereye, yahasanze Volz atambagira imbere y’inyubako, ariko ubwo bamutegekaga guhagarara ntiyabyumvise ahubwo atangira kurasa imodoka y’abapolisi. 

Mu gihe cy’iminota mike, Volz yarashe amasasu agera kuri arindwi cyangwa umunani, akomeretsa abapolisi babiri.  

Polisi yagerageje kumuhagarika imurasaho, maze ajyanwa kwa muganga aho yahise apfira nyuma y’iminota mike. 

Ubuyobozi bwa polisi bwatangaje ko Wayne Volz yari azwiho gukoresha ibiyobyabwenge, bikekwa ko ari byo byaba byaratumye agaragaza imyitwarire idasanzwe no kwiyitirira imbaraga z’Imana. 

Kugeza ubu, abapolisi babiri bakomerekeye muri iki gikorwa bari kwitabwaho n’abaganga.

Wayne Volz
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights