Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeImikinoPerezida wa Repubulika yemereye ikipe y’igihugu akayabo ka Miliyoni 212 Frw nibatsinda...

Perezida wa Repubulika yemereye ikipe y’igihugu akayabo ka Miliyoni 212 Frw nibatsinda Nigeria

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yasezeranyije ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, The Warriors, igihembo cy’amafaranga angana na $150,000 (arenga miliyoni 212 RWF) nibatsinda ikipe ya Nigeria mu mukino w’amatsinda wo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. 

Iyi nkunga yatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zimbabwe (ZIFA), Nqobile Magwizi, agaragaza ko iki gihugu cyiyemeje gushyigikira ikipe y’igihugu mu buryo bw’imari kugira ngo izabashe kubona itike ya mbere y’Igikombe cy’Isi. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na ZIFA, Guverinoma ya Zimbabwe yemeje ko yiteguye gukomeza gushora imari mu ikipe y’igihugu kugira ngo igerageze kugera ku ntego y’igihe kirekire yo gukina ku rwego mpuzamahanga.  

Iri tangazo rigira riti: “Nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku mbaraga z’ikipe ndetse no kubatera akanyabugabo, Nyakubahwa Perezida Emmerson D. Mnangagwa yatanze inkunga y’amafaranga $150,000 ku bakinnyi, abatoza n’abashinzwe ubufasha mu ikipe y’igihugu, kuri buri mukino batsinda hagati ya Benin (ku wa 20 Werurwe) na Nigeria (ku wa 25 Werurwe).” 

Nubwo iyi nkunga yitezweho gutuma The Warriors barushaho gukina bafite inyota yo gutsinda, umukino wa mbere wayo warangiye bitagenze uko byari byifujwe.  

Ku wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, Zimbabwe yanganyije na Benin ibitego 2-2, bituma batabona amafaranga yari yemerewe ku mukino w’intsinzi. Bivuze ko igihembo cy’amafaranga gihari gisigaye ari icyo bazahatanira kuri Nigeria.  

Ikipe ya Zimbabwe yitegura guhura na Nigeria ku wa 25 Werurwe, umukino uzabera mu rugo kwa Nigeria. The Warriors barasabwa gutsinda kugira ngo barye ku gice cy’iyi nkunga ya Perezida Mnangagwa. 

Iri tsinda Zimbabwe iherereyemo ririmo amakipe akomeye nka Nigeria, Afurika y’Epfo, Benin n’u Rwanda. Kugeza ubu, Benin ni yo iyoboye n’amanota 8, mu gihe u Rwanda na Afurika y’Epfo bafite amanota 6. Nigeria ifite amanota 3, mu gihe Zimbabwe ifite 2 nyuma yo kunganya imikino ibiri. 

Uko amakipe akurikirana muri Group C: 

Benin – Amanota 8 

Afurika y’Epfo – Amanota 6 

Rwanda – Amanota 6 

Nigeria – Amanota 3 

Zimbabwe – Amanota 2 

Ese Zimbabwe izashobora gutsinda Nigeria? 

Zimbabwe irasabwa gukora ibishoboka byose igatsinda Nigeria kugira ngo igire amahirwe yo kugumana icyizere cyo gukomeza guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi. Nubwo Nigeria ititwaye neza mu mikino y’ibi byiciro, iracyari ikipe ifite ubunararibonye n’abakinnyi bakomeye bakina mu makipe akomeye i Burayi. 

Uyu mukino uritezwemo byinshi, kuko Nigeria nayo idashaka gusigara inyuma muri iri tsinda. U Rwanda narwo ruzakina na Nigeria kuri uyu wa Gatanu, bivuze ko Zimbabwe izamenya uko ibintu byifashe mbere yo guhura na Super Eagles. 

The Warriors bari mu rugamba rukomeye, ariko bafite igishoro cy’ishimwe kizatangwa na Perezida wabo mu gihe batsinda. Ese bazashobora gutsinda Nigeria no kubona miliyoni 212 Rwf bemerewe? Iminsi irabaze. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights