Biravugwa ko Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yarusimbutse nyuma y’uko igisirikare cy’u Burusiya, cyageragezaga kumugabaho igitero gikomeye cyane kigamije kumwica.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 06 Werurwe 2024, ubwo Perezida Zelenskyy yari yasuye agace ka Odesa ko mu majyepfo ya Ukraine, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo mu Bugiriki.
Bivugwa ko ubwo imodoka zari ziherekeje perezida Zelenskyy zari zigeze mu ntera y’ibirometero 150 uvuye ku zari ziherekeje Minisitiri w’intebe w’u Bugiriki, Kyriakos Mitsotakis, zagabweho igitero cya misile yari yatewe n’igisirikare cy’u Burusiya.
Ibinyamakuru byo mu Bugiriki bivuga ko ingabo z’u Burusiya zagabye kiriya gitero saa tanu n’i minota 43, za mugitondo.
Iyi nkuru ivuga ko Zelensky yari yerekeje mu gace ka Odesa kuhahurira na minisitiri w’intebe w’u Bugiriki wari wageze muri Ukraine mu ibanga rikomeye , mbere yo kuhava yerekeza i Bucharest muri Romania.
Abategetsi bo mu Bugiriki, bemeje aya makuru, ariko bakavuga ko ntakibazo cyigeze kibaho kubera kiriya gitero.
Umunyamabanga mukuru wa leta y’u Bugiriki, Stavros Papastavrou, yavuze ko bose bahavuye ari bazima.