Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko kwemera kujya mu biganiro n’u Rwanda bitakuyeho umugambi wo kurushozaho intambara, ahubwo ngo byari uguha amahirwe ya nyuma inzira ishobora kuzana amahoro hagati y’impande zombi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Kuva mu gihe Perezida Tshisekedi yiyamamarizaga kuyobora manda ya kabiri mu mpera za 2023, yagiye avuga ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma ya M23.
Tshisekedi amaze gutsindira kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri hari abavuze ko icyo yashakaga yakigezeho, kuko imvugo zo gutera u Rwanda zabaye nk’izihagaze.
Kuri ubu M23 igenda ikubita inshuro ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’u Burundi, n’iza SADC na MONUSCO, ndetse yamaze kugota Goma inatangaza ko yamaze gutegura uburyo izafata ibice bitandukanye kugeza igeze i Kinshasa, igakuraho ubutegetsi.
Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’ibinyamakuru birimo Le Monde, yabajijwe niba gahunda yo gutera u Rwanda igihari, asubiza ko hagitegerejwe ko inzira z’ibiganiro zirangira.
Ati” Yego, ariko habanje kubaho ibikorwa byinshi bya dipolomasi, atari ukuvuga ko hari igitutu cyashyizwe kuri RDC ahubwo ari ukugira ngo turebe ko haboneka amahoro. Ntabwo nahisemo iyi nzira kubera ko mfite intege nke, ahubwo ni uko nari mfite icyizere ko hari icyo yagezaho.”
Tshisekedi yavuze ko yashatse gutanga amahirwe ya nyuma ku nzira y’amahoro mbere yo gukoresha intwaro.
Ati “Ni inzira yo gutanga amahirwe ya nyuma mbere y’uko dusubiza abadushotora kuko ibikenewe turabifite.”
Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko adafata amagambo ya Tshisekedi nk’imikino.
Ati “Kubera iki ntabiha agaciro? Tshisekedi ntacyo atakora mu gihe cyose asa nk’utumva ingaruka z’ibyo avuga nka Perezida wa RDC. Kuri njye mbibona nk’ikibazo yifitiye gikomeye ngomba kwitaho. Bivuze ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu utatekerezaga ko gishoboka.”
Perezida Tshisekedi usanzwe ushyira amananiza mu nzira zigamije kugeza ku mahoro no gukuraho umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, yavuze ko atakwemeza ko niba we na mugenzi we w’u Rwanda bazahura bakaganira mu nzira zo gukemura ibibazo.
Yagize ati “Birashoboka. Bizaterwa n’uko ibintu bizaba byifashe. Perezida wa Angola, [Joao Lourenço] yahawe inshingano n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza muri iki kibazo. Nahitamo kutagira icyo mvuga ku kizaba cyangwa ikitazaba.”
Nk’uko byagiye bitangazwa, itsinda ry’abayobozi bayobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na RDC, baherutse guhurira muri Angola bagamije gusasa inzobe ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, bemeranya ko RDC isenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ariko mu masaha make iki gihugu cyahise cyivuguruza kuri iri sezerano.