Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uri mu Rwanda, aho yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Perezida Cyril Ramaphosa yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma y’amasaha make ageze mu gihugu, yahise yakirwa na Perezida Paul Kagame. Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre.
Uretse kwitabira iki gikorwa cyo kwibuka, Cyril Ramaphosa ari mu gihugu kugira ngo agirane ibiganiro na Perezida Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’igihe gito Perezida Kagame avuze ko yifuza ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wongera kuba mwiza nk’uko byahoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza mu 2013.
Mu kiganiro n’umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC News, Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Afurika y’Epfo yari iyobowe na Nelson Mandela yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda kuko yafashije urubyiruko rw’Abanyarwanda kwiga.
Yagize ati “Ku bwa Mandela, [Thabo] Mbeki, twagiranye umubano mwiza cyane kandi watugiriraga akamaro. Abato bacu bajyaga muri Afurika y’Epfo, bakiga; baba abagizweho ingaruka na Jenoside n’ab’abakoze Jenoside.”
“Twoherejeyo umubare munini, amagana. Afurika y’Epfo yaradufashije, bishyuraga amafaranga y’ishuri ajya kungana n’ayo Abanyafurika y’Epfo bishyuraga. Ni umusanzu ukomeye ku byo dufite uyu munsi mu bijyanye n’iterambere.”
Umukuru w’Igihugu yibukije ko umubano wazambye ubwo Colonel Karegeya Patrick wayoboye urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda i Johannesburg yicirwaga muri Afurika y’Epfo. Icyo gihe Leta y’u Rwanda yashinjwe kugira uruhare muri uru rupfu, gusa u Rwanda rwagiye rubihakana.
Perezida Kagame yashingiye ku mubano mwiza ibihugu byagiranye, agaragaza ko bidakwiye ko bikomeza kubana nk’uko bimeze muri iki gihe, ahubwo ko byakabaye bikemura ibibazo bifitanye.
IGIHE
His Excellency President @CyrilRamaphosa is at Kigali Convention Centre in the Republic of Rwanda, where he is meeting with His Excellency President @PaulKagame ahead of tomorrow’s #Kwibuka30 Remembrance Ceremony.
Bilateral relations between South Africa and Rwanda were… pic.twitter.com/Tv2Tmi2JX2
— The Presidency 🇿🇦 (@PresidencyZA) April 6, 2024