Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa abanyekongo batiyumvamo perezida Paul Kagame, aho umuvugizi wayo, Yolande Makolo, yagaragaje ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakwiriye gutera ikirenge mu cya Paul Kagame, bakishakamo ibisubizo byugarije igihugu cyabo, aho guhora bihunza inshingano babigereka ku bandi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Yolande Makolo yabinyujije ku rubuga rwa X, avuga ku nkuru iheruka gutangazwa n’ikinyamakuru cya African Stream.
Ikinyamakuru African Stream, ku Cyumweru tariki 3 Werurwe mu 2024 cyanditse kigaragaza ko nubwo Perezida akunzwe mu bihugu byinshi bya Afurika, hari henshi batamwibonamo cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nkuru yanyujijwe kuri X mu butumwa buherekeje n’amashusho, ibaza abantu impamvu perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akwiye gufatwa nk’intwari y’Afrika.
Yagiraga iti: “Perezida Paul Kagame yabaye ikirangirire mu banyafrika kuri uyu mugabane wose, akunze gutanga ibitekerezo by’ubuhanga avuga ku bwibone bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi.”
Kiriya Kinyamakuru gikomeza kibaza niba perezida w’u Rwanda Paul Kagame, akwiye kwitwa intwari y’Afrika, n’ubwo haba hari Abanyafrika bamwe batamwibonamo, ahanini bakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha M23 irwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Aha rero niho umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije ku rubuga rwa X, yatanze igitekerezo kuri iriya nkuru, avuga ko ibyagezweho na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame bikwiye gutuma aba igihangange n’intwari y’u Rwanda no muri Afrika muri rusange.
Yagize ati: “Ibyagezweho na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nk’i ntwari y’Umunyarwanda n’Umunyafrika, birivugira kandi ntabwo bishobora gukurwaho. Hamwe na RPF ni umuyobozi w’u munyafrika wabohoye, akongera kubaka ndetse akanarinda u Rwanda, kandi ibi ni byo akomeje gukora.”
Yolande Makolo yanavuze ko Abanyarwanda bagenda bafatira urugero rwiza kuri perezida wabo, Paul Kagame.
Ati: “Iyi niyo mpamvu Abanyafrika bamwibonamo. Twese turi Abanyafrika. Abayobozi ba RDC bakwiye kubigenzereza igihugu cyabo nk’uko yabikoze.”
Yagaragaje ko ibyakozwe na Perezida Kagame bikwiriye kuba urugero ku bayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Abayobozi ba RDC nabo bakwiriye gukorera igihugu cyabo ibisa nk’ibyo (niba ari ibintu bitaho), bareke inzitwazo no kuyobya abaturage babo bakoresheje ibinyoma, bakibwira ko abandi bazabakorera akazi bakwiriye kuba bakora ubwabo.”
Yolande Makolo yatangaje buriya butumwa nyuma yuko mu nkuru y’iki kinyamakuru, humvikanamo bamwe mu Banye-Congo bavuga ko u Rwanda na Perezida Paul Kagame bafasha umutwe wa M23, bagashimangira ko ariyo mpamvu benshi mu Banye-Congo batamwibonamo.
Ni kenshi perezida Félix Tshisekedi, wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bagiye bumvikana avuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame, mu gihe bizwi ko imiyoborere y’u Rwanda ikomeje kuba intangarugero ku Isi yose.
Muri icyo gihe Tshisekedi na Ndayishimiye bavuze ko bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda akoresheje imbaraga za gisirikare.
Gusa perezida w’u Rwanda, ntiyatinze ku byakomeje bitangazwa na bamwe mu bategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi ahubwo yabwiye abaturage b’u Rwanda kuryama bagasinzira, ababwira ko umutekano w’igihugu cyabo urinzwe.
Yolande Makolo agarutse kuri iyi ngingo mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo udahagaze neza. Iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira M23 mu rugamba ihanganyemo na FARDC n’abambari bayo kubera akarengane abaturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda bakorerwa.
Tshisekedi aherutse kubwira abantu bose bafite aho bahurira n’ikibazo cy’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru, ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izanyurwa ari uko u Rwanda rufatiwe ibihano.
U Rwanda rwo rugaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho guhangana n’ibibazo byayo, igerageza uko ishoboye ikabitwerera abandi, kugeza aho yiyemeje kunywana no gukorana n’imitwe nka FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda rwo rusaba Leta ya RDC guhagarika bidasubirwaho imikoranire yayo na FDLR, uyu mutwe ukamburwa intwaro, ugacyurwa mu Rwanda. Rusobanura ko ari bwo buryo bwonyine bwatuma umutekano warwo wizerwa, bukanatanga icyizere cy’uko ubumwe bwaharaniwe n’Abanyarwanda buzakomeza kubumbatirwa.