Sunday, December 8, 2024
Sunday, December 8, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitike  Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo akomeje kurikoroza ku mbungankoranyambaga...

  Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo akomeje kurikoroza ku mbungankoranyambaga nyuma yo kwita Samia Suluhu Perezida w’u Rwanda,Tshisekedi uwa Uganda

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo akomeje kuba igitaramo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kumvikana avuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ari Perezida w’u Rwanda, na ho Félix Antoine Tshisekedi wa RDC akaba uwa Uganda.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Perezida Kiir yaramukijwe kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), asimbuye kuri izo nshingano Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wari umaze umwaka ayobora uyu muryango.

Kiir yaherewe kuyobora EAC mu nama ya 16 y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Arusha muri Tanzania.Mu bakuru b’ibihugu bari bayitaburiye harimo we, Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bari bahagarariwe. Perezida Kiir nyuma y’uko yari amaze kwakira ziriya nshingano, yumvikanye yita ba Perezida Samia Suluhu na Tshisekedi ba Perezida b’u Rwanda na Uganda. Nyuma y’uko amashusho ya Perezida Kiir asakaye ku mbuga nkoranyambaga, abazikoresha batangiye kumuha urw’amenyo bavuga ko nta bushobozi agifite bwo kuyobora.

Ab’inkwakuzi bageze kure bagarura amashusho ye yagiye hanze mu minsi yashize yihagarikaho ari mu ruhame, mu kugaragaza ko nta mbaraga z’umubiri n’ubushobozi afite bwo gukomeza kuyobora Sudani y’Epfo na EAC. Biteganyijwe ko Perezida Kiir agomba kuyobora EAC mu gihe kingana n’umwaka, mbere yo gusimburwa n’umwe muri bagenzi be bo mu bihugu umunani bigize uyu muryango.

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights