Perezida wa Kenya, William Ruto, yanze icyifuzo cya Félix Tshisekedi cyo guta muri yombi Corneille Nangaa, washinze ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare ririmo imtwe itandukanye irimo na M23 ryitwa Allianve Fleuve Congo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ubwo Iryo huriro ryashingiwe i Nairobi muri Kenya, abanyapolitike bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahise batangira gushinja Kenya ubugambanyi, bavuga ko yaba yihishe inyuma y’ishingwa ry’iryo huriro, banasaba ko Kenya yata muri yombi abayobozi baryo.
Ruto yabwiye abanyamakuru bo muri Kenya ko yasubije Tshisekedi ashimangira ko Kenya ari demokarasi kandi ko adashobora gufata umuntu uwo ari we wese ugaragaza icyo atekereza, abona ko aya magambo ari kimwe mu bigize inzira ya demokarasi.
Ruto ati: “Abo dufata ni abagizi ba nabi. Niba umuntu akoze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubikemure. Ariko kuvuga amagambo umuntu ashaka biri muri demokarasi. Abantu bangahe bamvugaho ibyo batekereza muri Kenya? Bibaho buri munsi! ”
Congo yari yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya kugira ngo hatangwe ibisobanuro, inahamagaza ambasaderi wayo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Ni mu gihe Minisitiri w’intebe wungirije wa Congo, Peter Kazadi Kankonde, yagiranye inama yihutirwa n’uhagarariye Kenya muri Congo, ku bijyanye n’uwo mutwe wa politiki n’igisirikare washingiwe i Nairobi witwa Alliance Fleuve Congo.